AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye abayobozi gushyira inyungu z'abaturage imbere y'izabo

Yanditswe Mar, 28 2018 22:07 PM | 12,069 Views



Atangiza umwiherero w'abayobozi b'inzego z'ibanze kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabasabye kurushaho kwgera abaturage no gukemura ibibazo aho kubitera.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko bitumvikana ukuntu ibintu umuyobozi yakemura mu cyumweru kimwe bitwara amazi atatu cyangwa umwaka. Mu kiganiro yahaye abayobozi b'inzego z'ibanze bagera ku 1300 batangiye umwiherero w' iminsi itatu, Umukuru w'igihugu yashimangiye ko uyu mwiherero ukwiye kubaviramo imikorere n'imyumvire mishya no kwirinda kuba inzitizi ku iterambere ry'abaturage bashinzwe kwihutisha.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahwituriye abayobozi kurushaho kwegera abaturage aho kumara umwanya mu nini mu biro no mu nama za hato naho, yatangaje ko hakwiye gushyirwa ingufu mu kubaza abantu ibyo bakora kandi hakirindwa gushakwa urwitwazo ku bagaragayeho ibyaha.

Mu mpanuro ze ,Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy'imirire mibi by'umwihariko mu bana asaba abayobozi kukivugtira umuti ukwiye, ibyo ngo bikanyana no kutihanganira ko abana bava mu mashuri cyangwa se bahinduka inzererezi.

Mu rubugaga rw' ibibazo n'ibitekerezo, abayobozi b'inzego z'ibanze batanze igitekerezo cy'uko akagari karushaho kongerwa abakozi n'ubuhsobozi ndetse hagatorerwa umuti ikibazo cy'abasaba guhabwa amasambu bahoranye mbere y'uko ahabwa abandi baturage muri gahunda yo gusaranganya. Ibisubizo bahawe n'umukuru w'igihugu byateye akanyamuneza aba bayobozi begereye abaturage.

Ibijyanye no kuba u Rwanda rudakora ku nyanja Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabibyifashishije asaba abayobozi kujya batekereza byimbitse mu gushaka ibisubizo byihariye igihugu gifite aho kwitera ibindi bibazo bishobora kwirindwa. Umukuru w'igihugu wagaragaje ko gusaba imbabazi bya hato na hato bimaze kuba iturufu  kuri bamwe mu bayobozi,yakomoje no kubintu bishya bihangwa mu ikoranabuhanga bikamamara cyane mu bitangazamakur ubikazageza ubwo bizimira kubera kutagira gikurikirana,asaba ko ibintu nk'ibi bihinduka.

Umwiherero w'abayobozi b'inzego z'ibanze kuva ku rwego rw'intara kugera ku rwego rw'imirenge urabera mu ishuri ryisumbuye rya FAWE Girls School, ukaba ubaye ukurikira uw'abayobozi bakuru uherutse ku bera i Gabiro mu Burasirazuba bw' u Rwanda.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama