AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye abasenga kwita ku nshingano no kureba kure

Yanditswe Jan, 13 2019 22:21 PM | 33,583 Views



Mu butumwa yatangiye mu masengesho ngaruka mwaka yo gusengera igihugu,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze  ko gusenga bitagomba kuba nk’ikinya gisinziriza abantu bakibeshya ko bameze neza.

Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bifatanyije n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu n’iz’amatorero n’amadini babarirwa muri 700 mu masengesho yo gusengera igihugu.

Aya masengesho yaranzwe no gushima Imana ku byo yakoreye u Rwanda n’abanyarwanda mu mwaka ushize wa 2018 no kuyiragiza umushya wa 2019. Hon. Uwiringiyimana Philbert yagaragaje ko muri byinshi u Rwana rushimira Imana muri 2018, harimo kudahungabana k’ubumwe bw’abanyarwanda, iterambere mu bukungu, amatora y’abadepite yagenze neza, imanza z’ibinyoma zakuweho kuri bamwe mu bayobozi b’u Rwanda, imibanire myiza n’amahanga, amahoro n’umutekano n’itorwa rya Madame Louise MUSHIKIWABO ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Francophonie.

 Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye aya masngesho, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko nkuko ubuyobozi mu nzego za Leta bwuzuzanya n’ubw’amadini n’amatorero, ari nako gusenga byuzuzanya no gukora kugira ngo habeho impinduka zigamije imibereho myiza yifuzwa na buri wese.

Umuvugabutumwa Rev. Dr. Antoine Rutayisire, we yagarutse ku mbaraga zo gukorera hamwe nk’ikipe mu miyoborere izana impinduka, ashimangira ko imbaraga za buri gihugu zituruka mu bumwe bw’abenegihugu.

Perezida Paul Kagame wongeye kugaruka ku bintu 3 by’ingenzi u Rwanda rwahisemo kugenderaho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, birimo ubumwe, kureba kure ndetse no kubazwa inshingano, yagaragaje ko uburyo byuzuzanya bitanga ishusho nyayo y’imbaraga zo gukorera hamwe nk’ikipe hagati y’inzego zose. Umukuru w’igihugu yagaragaje ko buri muyobozi ku rwego ariho akwiye kugira ishyaka ryo guhindura imibereho y’abo ayobora, gusa nanone abayoborwa nabo bakaba bafite inshingano yo gushyiraho akabo.

Ni ku nshuro ya 24 haba amasengesho yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast. Umuryango Rwanda Leaders Fellowship uyategura, usobanura ko intego nyamukuru y’aya masengesho ari ukwinjiza indangagaciro z’ijambo ry’Imana mu miyoborere kandi ko umusaruro w’iki gikorwa wiyongera uko ibihe bisimburana.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira