Yanditswe Dec, 21 2019 13:22 PM | 2,116 Views
Mu nama Nkuru y’Umuryango
RPF Inkotanyi yateranye kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba na
Chariman w’uyu muryango yasabye abanyamuryango kwirinda guhishira abakora nabi
bitwaza ko babafitiye ubwoba.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitumvikana uburyo umuntu abona undi akora nabi agaceceka, avuga ko atari ibintu bikwiye kuranga abanyamuryango ba RPF Inkotanyi.
Yagize ati “Umuntu agakora ikidakwiye, hari undi umuri iruhande amureba ntashobore kumubwira ati sigaho ntabwo ari ko bigenda; kandi ingaruka yabyo ntabwo ari ku muntu umwe gusa, iri ku bandi Banyarwanda benshi batazi ibyo uri gukora.”
Yunzemo ati “Gutinya kuvugisha ukuri, ukabwira umuntu uti ibi si byo wabitinya ute? Ikintu njya numva cya fear (ubwoba) ntacyo kivuze, waba utaratinye urugamba abantu bakomerekeyeho ukavuga ngo ubwoba, ubwo ni ubwoba nyabaki?”
Perezida Kagame yavuze kandi ko iyo umuntu abonye ikibi gikorwa akicecekera n’ubwo we yaba yumva ko nta kibi yaba akora, ngo ntabwo aba ari umwere na gato.
Ati “Uko wakireba kose ntabwo bikwiriye, kandi wowe ntabwo wakwicara inyuma ngo uvuge uti njye ndi umwere, njye ibyo bazambaza bazasanga ndi umwere, ntabwo uri umwere kubera ko wacecetse. Ntabwo waba umwere uceceka ukabona ibibi bikorwa, iyo ucecetse uba uri nka wa wundi, iyo ucecetse abiba bakiba, abica bakica ubareba, abajya kurobanura ku kazi agashyiraho inshuti ze ugaceceka, ntabwo uri umwere,uri nk’abo. Icyo utinya ni iki? Ubwoba ni iki? Abantu barahugutse batanga ubuzima bwabo none ngo umujura arakureba nabi?”
Iyi Nama Nkuru ya RPF Inkotanyi iteranye ku nshuro ya 14, Perezida Kagame yasabye abanyamuryango ko ari umwanya mwiza wo gusuzuma ibyakozwe, bagafata umwanya wo kureba ibitaragenze neza bakarushaho kubonoza.
Yagize ati “Umunsi nk’uyu ni ugusubiza amaso inyuma, uvutse akarerwa agakura akagira imyaka ageza, ni byiza ko asubiza amaso inyuma ukavuga uti mvuye he, ngeze he? Aho wavukiye, aho ugeze mu myaka; usubiza amaso inyuma ukavuga uti ariko intego, urugendo tugenze, tugeze he, twagenze urwo rugendo dute? Twasitaye kangahe, twaguye kangahe, twahagurutse kangahe? Ikibi ni ukugwa ugahera hasi […] ibyo ukabivanamo inyigisho ugahaguruka ugakomeza ugakora ibindi birenze ibyo wakoraga.”
Umukuru w’Igihugu kandi yanasabye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi ko bakwiye gukora ku buryo abaharaniye iterambere ry’uyu muryango batazavuga ko ibyo barwaniye bagatangira ubuzima byahinduye isura.
Uretse abanyamuryango basaga 2000 bitabiriye iyi nama, yanatumiwemo n’abayobora indi mitwe ya politiki ikorera mu Rwanda.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru