Yanditswe Mar, 26 2021 07:27 AM | 50,320 Views
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame arasaba abayobozi ba Kiliziya gatolika gushyira imbaraga mu kubaka umuryango uhamye kandi ufite ubushobozi bwo kwigira no kwivana mu bukene.
Ibi umukuru w’igihugu yabisabye kuri uyu wa kane ubwo Musenyeri Sinayobye Edouard yahabwaga ubwepisikopi nyuma yo kugirwa na Papa Francis Umushumba mushya wa Diyosezi ya Cyangugu.
Mu birori bibereye ijisho ku munsi ucyeye, imbere y’abakiristu barenga 500 biganjemo abihayimana baturutse imihanda yose y’Isi barimo intumwa ya Papa mu Rwanda ndetse na Cardinal Antoine Kambanda n’abandi bepisikopi bo mu Rwanda bakiyoboye amadiyosezi n’abari mu kiruhuko, Musenyeri Sinayobye Edouard yahawe ubwepisikopi.
Ni umuhango ukomeye wabereye kuri stade ya Rusizi, waranzwe n’umutambagiro w’abapadiri bose ba Diyosezi ya Cyangugu, unitabirwa na Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney wari ubagarariye Perezida Kagame.
Aryamye hasi ku igodora ry’umweru de yubitse inda, mu bishura byera n’ingofero ya mauve, Musenyeri Sinayobye Edouard yahawe ubwepisikopi na Musenyeri Filipo Rukamba Perezida w'Inama y'Abepiskopi mu Rwanda. Ni nyuma yo guhatwa ibibazo na Musenyeri Rukamna byibanze ku kumenya niba imirimo Sinayonye yahamagariwe ayishaka kandi azayishobora.
Nyuma y’iyi mihango, Musenyeri Sinayobye yambitswe ingofero n’impeta, anahabwa inkoni byose bya gishumba. Yahise yimukirwa mu ntebe na Musenyeri Rukamba n’abashumba bari bamugaragiye, maze Musenyeri Sinayobye yicazwa mu ntebe ndende cyane ya gishumba, abapadri bose bamutambagira imbere bunama imbere ye nk’ikimenyetso cyo kumuyoboka. Aha yari abaye umwepisikopi byuzuye, ahita anakomeza gutura igitambo cya misa, anaha umugisha abari aho bose.
Byari ibyishimo bikomeye ku bakiristu gatolika bo muri Diyosezi ya Cyangugu babonye umushumba nyuma y’imyaka 3 ntawe bafite. Ngo uretse kumuyoboka na bo, bazanamufasha bitangira gukora ibikorwa bazatumwamo byose.
Mu butumwa bw’umukuru w’igihugu Paul Kagame bwasomwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye Musenyeri Sinayobye Edouard n’abandi bayobozi ba kiliziya kwita ku muryango n’urubyiruko bagendeye ku murongo igihugu cyihaye wo guteza imbere abaturage.
Ni ubutumwa Musenyeri Sinayobye Edouard yakiriye kandi yiyemeza kuzabushyira mu bikorwa.
Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yashinzwe mu 1981 ivanywe kuri diyosezi ya Nyundo. Kuva ubwo kugeza ubu yagize abepisikopi 3 barimo Tadeyo Ntihinyurwa wabanjirije abandi kuyiyobora, asimburwa na Musenyeri Bimemyimana Jean Damascène wayiyoboye imyaka 21 akaza kwitaba Imana mu 2018, na Musenyeri Sinayobye Edouard wahawe ubwepisikopi.
Iyi diyosezi ifite abapadiri barenga 110, biganjemo abakiri bato kuko abasaga 61% bari munsi y’imyaka 40 y’amavuko. Imihango kandi yanaranzwe no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid 19, aho abayitabiriye basabwaga kwerekana icyangombwa cy’uko bapimwe iki cyorezo, mu kwicara bahanaga intera n’ibindi.
Musenyeri Sinayobye Edouard yavukiye mu Karere ka Gisagara muri Diyosezi ya Butare mu 1966, akaba afite doctorat muri tewolojiya. Yagizwe umwepisikopi wa diyosezi ya Cyangugu yari asanzwe ayobora Iseminari Nkuru y’i Nyumba.
Aphrodis MUHIRE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru