AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Perezida Kagame yasabye Ugirashebuja gufatanya n’abandi guha serivisi nziza Abanyarwanda

Yanditswe Sep, 22 2021 15:31 PM | 24,020 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Dr. Ugirashebuja Emmanuel  wagizwe Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, amusaba gufatanya n’abandi mu guha abanyarwanda serivisi nziza.

Dr. Ugirashebuja Emmanuel yasimbuye Busingye Johnston wari umaze imyaka umunani kuri uyu mwanya, kuri ubu we akaba yaragizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza.

Ubwo  Perezida Kagame yakiraga indahiro ye, yamushimiye ko yemeye izi nshingano ariko anibutsa ko we n’abo bazakorana bakwiye gukora bazirikana uburemere bw'ubutabera Abanyarwanda bifuza.

Yagize ati “Ngira ngo Ugirashebuja abenshi muramuzi, n'abo bagiye bagiye gufatanya, twemeranya ko bafite ubushobozi n'imyumvire bwo kumva uburemere bw'ubutabera twifuza gukomeza kubaka, ibyo rero bizafasha kugirango dufatanye twese dukemure ibibazo bitandukanye.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko Minisitiri mushya n’ubundi asanzwe amenyerewe muri uru rwego rw'ubutabera, avuga ko ubufatanye bwa buri wese mu bafite inshingano ari ingenzi mu gukemura ibibazo abanyarwanda bahura na byo.

Yakomeje agira ati “Mu by’ubutabera birumvikana ko Abanyarwanda bagira ubutabera mu bibazo bimwe na bimwe bahura na byo, ndibwira ko nta gishya ndetse nta kidasanzwe kuko ibintu birumvikana ko Ugirashebuja yaje mu kazi n’ubundi yari asanzwe afitemo uruhare, ibyo bikaba byaramuteguye kuba yafata inshingano nk’izi, nk’uko bisanzwe tuzafanya gukemura ibibazo abanyarwanda cyangwa igihugu duhura na byo.”

Dr Ugirashebuja w’imyaka 45, yagizwe Minisitiri  w’Ubutabera nyuma y’amezi arindwi avuye ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Mu yindi mirimo yakoze kandi harimo kuyobora Ishami  ry’Amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, no kuba umujyanama mu by’amategeko wa Komisiyo ishinzwe kuvugurura Itegeko Nshinga. Yanabaye kandi  umunyamuryango w’Inama Nkuru y’Ubucamanza n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.

Urwego rw'ubutabera ni rumwe mu nzego ziyubatse ku rwego runini kuva mu mwaka wa 2003, ubwo hajyagaho Itegeko Nshinga.


Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura