Yanditswe Jan, 11 2018 14:53 PM | 5,388 Views
Perezida
wa Republika Paul Kagame yaraye yakiriye mu biro bye Benjamin Mkapa, umwe mu
bayobozi b’inama y’ubutegetsi y’ikigo nyafrika kibungabunga
inyamaswa zo mu gasozi (Africa Wildlife Foundation).
Nk’uko byagaragaye kuri konte ya Twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu-Village Urugwiro, Benjamin Mkapa yari kumwe na Kaddu Sebunya, perezida w’iki kigo nyafrika kibungabunga inyamaswa zo mu gasozi. Hari kandi n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugucy’Iterambere RDB Clare Akamanzi.
Aba bayobozi bose uko ari batatu bari bavuye mu gikorwa cyo gushyikiriza u Rwanda ubutaka bwo kwaguriraho Pariki y’Ibirunga, izwiho kuba icumbi ry’ingagi zo mu misozi miremire.
Iki gikorwa kikaba cyarabeye mu Kinigi, mu karere ka Musanze.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru