AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame yanenze imico mibi iranga bamwe mu bayobozi harimo n’abaherutse kwegura

Yanditswe Feb, 16 2020 19:18 PM | 5,268 Views



Mu ijambo yavuze atangiza Umwiherero wa 17 w'abayobozi,  Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze abayobozi barangwa n'imyitwarire idahwitse kimwe n'abayihishira asaba urubyiruko  kwirinda kugwa muri uwo mutego.

Ku batari bake, iyo igihe cy'umwiherro w'abayobozi kigeze, ikiba gitegerejwe cyane n'ijambo rya Perezida wa Repubulika ndetse n'imyanzuro iwufatirwamo.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we yabwiye abagera kuri 400 bitabiriye umwiherero wa 17, ko  ari umwanya yari ategereje cyane.

Perezida Kagame yibanze cyane ku bayobozi barangwa n'imico mibi, aho yagarutse cyane ku baminisitiri batatu baherutse kwegura.

Mu bari bagize guverinoma beguye mu minsi mike yabanjirije umwiherero harimo Uwari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ubutabera Evode Uwizeyimana wahutaje umugore ushinzwe kurinda umutekano.

Perezida Kagame yavuze ko mu bihe bitandukanye Uwizeyimana Evode yaranzwe n’imico mibi inyuranye, avuga ko atari ibintu bikwiye kuba biranga umuyobozi.

Yagize ati “Evode aragiye mu ruhame, asanze abantu b’umutekano bari mu kazi, aparika imodoka ye ahantu hatemewe, aho bagenzurira abinjira mu nyubako we ahisemo kunyura ku ruhande.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitumvikana impamvu abandi bayobozi babonye ko habaye ikibazo ariko bakicecekera ntibagire icyo bakora.

Kuri wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Isaac Munyakazi, Perezida Kagame yavuze ko yariye ruswa y’amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda, aho ngo yashyize mu myanya  10 ya mbere ishuri ryari ryaje mu myanya ya nyuma.

Ati "Abayobozi b’ishuri bajya kureba Munyakazi baramubwira ngo tworohereze, ishuri ryacu ribe mu ya mbere kandi turanaguhemba, arabikora, arabihindura ishuri ryari irya nyuma arishyira mu ya mbere. Bamuha amafaranga ibihumbi 500."

Perezida Kagame yavuze ko uwari Minisitiri w'Ubuzima Dr Diane Gashumba yabeshye ko hari ibikoresho byo gusuzuma abantu bagera ku 3500 icyorezo cya Coronavirus nyamara ngo bikaza kugaragara ko ibikoresho bihari bitapima bagera no ku ijana. Igitangaje muri ibi byose ari ko ngo ni uko ibi byose byabaga mu gihe Umukuru w'Igihugu yari yasabye ko abazitabira umwiherero bapimwa iki cyorezo.

Yavuze ko abo bayobozi uko ari batatu bakoze n'andi makosa menshi.

Perezida Kagame yashimangiye ko igituma bimwe mu byo igihu cyiyemeje bitagerwaho ari imico mibi ya bamwe mu bayobozi asaba urubyiruko kwirinda kugwa muri uwo mutego.

N’ubwo hari ibitaragenze neza ariko, Kagame yashimangiye ko mu myaka ibiri ishize ibintu byarushije ho kugenda neza mu gihugu kdi yerura ko abatifuriza ineza u Rwanda nta na kimwe bazageraho.

Ku bijyanye n'ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro y'umwiherero uheruka wa 16, Minisitiri w'intebe Dr.Edouard Ngirente yavuze ko imyanzuro 10 yari yafatiwe muri uwo miherero yavuyemo ibikorwa 57 birimo 43 byashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 75% ,10 byashyize mu bikorwa hagati ya 50-74% n'ibikorwa icumi byashyizwe mu bikorwa ku rugero ruri munsi ya 50%.

Mu bitaragezweho ngo harimo kureka guca amafaranga y'umurengera (200,000frw) abaturage babyaza umusaruro ibishanga bya Leta kandi ubusanzwe bakabaye bishyuzwa 4,000 kuri hegitari ndetse no kudashobora kubaka mashuri y'imyuga ku buryo ku bagera ku 80,000 bari  basabye kuyigamo abagera ku 30,000 aribo babonye imyanya.

Icyerekezo 2050 cyabye izingiro ry'ibiganiro byo ku munsi wa mbere w'uyu mwiherero w'iminsi ine,umwiherero wongerewemo umubare munini w'urubyiruko n'abikorera.


Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira