Yanditswe Aug, 26 2022 18:01 PM | 106,784 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aranenga abayobozi badaterwa isoni no kutuzuza inshingano zabo akabasaba guhindura imyumvire n’imikorere kuko bitabaye ibyo kugeza igihugu ku cyerekezo cy’iterambere gifite byaba ari nk’inzozi.
Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu ijoro ryakeye mu biganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi 4 agirira mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo, ibiganiro byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda campus ya Huye.
Ikibazo cy’uruganda rwa Kinazi rutunganya ifu y’imyumbati rumaze imyaka 10 rutunganya ifu nkeya ugereranyije n’ubushobozi bwarwo ni kimwe mu byafashe umwanya munini muri ibi biganiro.
Aha Umukuru w’Igihugu yagaragaje ibyo biri mu bituma abahinzi b’imyumbati batongera umusaruro icyakora Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome yizeza ko kigiye kuvugutirwa umuti mu maguru mashya.
Ikindi kibazo Umukuru w’Igihugu yagarutseho ni icya laboratwari y’ubuvuzi ya Kaminuza y’u Rwanda iri ahitwa i Mamba mu Karere ka Huye yubatswe mu myaka 9 ishize ariko ikaba idakoreshwa icyo yubakiwe.
Iki kibazo kimwe n’icy’uruganda rwa Kinazi Umukuru w’igihugu yagaragaje ko byombi bifitanye isano n’imitekerereze idahwitse ituma n’imikorere iba mibi avuga ko bitumvikana uburyo abayobozi badaterwa ikimwaro no kutuzuza inshingano zabo.
Muri rusange abitabiriye ibi biganiro byamaze amasaha ane bijeje Umukuru w’Igihugu impinduka ndetse banamugezaho ibibazo n’ibyifuzo binyuranye biganisha ku iterambere ry’intara y’Amajyepfo n’igihugu muri rusange.
Intara y’Amajyepfo ituwe n’abaturage basaga miliyoni ebyiri batuye mu turere 8 natwo tugizwe n’imirenge 101.
Divin UWAYO
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru