Yanditswe Feb, 26 2020 21:09 PM | 46,825 Views
Ashingiye ku biteganywa n'ltegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku itariki ya 26 Gashyantare 2020, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:
Abaminisitiri
1. Dr Ngamije Daniel, Minisitiri w’Ubuzima
2. Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Uburezi,
3. Dr Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
4. Madamu Mpambara Ines, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri,
5. Madamu Kayisire Marie Solange, Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.
Abanyamabanga ba Leta
1. Madame NYIRAHABIMANA Solina: Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubutabera Ushinzwe Ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko
2. Bwana TUSHABE Richard: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta
3. Lt. Col Dr. Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw'Ibanze,
4. Bwana Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye.
5. Madamu IRERE Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n'ubumenyingiro,
Abandi bayobozi
1. Bwana RUGIRA Amandin: Ambasaderi Uhagarariye u Rwanda muri Zambia;
2.Bwana Dr. SEBASHONGORE Dieudonné: Ambasaderi Uhagariye u Rwanda mu Bubiligi;
3.Bwana RUGEMANSHURO Regis; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda
4.Bwana Dr. NDIMUBANZI Patrick: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima
5. Bwana IRADUKUNDA Yves: Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo
6. Bwana MUTIMURA Eugene: Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga
7.Bwana GACANDAGA Jean-Marie: Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Imari mu Kigo cy’Ubwitegayirize bw’Abakozi Mu Rwanda
Bikorewe i Kigali, kuwa 26/02/2020; Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Republika, Paul KAGAME
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru