Yanditswe Jan, 15 2018 14:32 PM | 4,013 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye uwahoze ari Perezida w’U Bufaransa Nicolas Sarkozy uri mu ruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda. Nicolas Sarkozy yasobanuriwe kandi amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.
Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w'u Bufaransa, hagati y’umwaka w’2007 kugeza muri Gicurasi 2012, yavuze ko ashimishijwe no kugaruka mu Rwanda nyuma y’igihe kinini kuko igihe yari Perezida w'u Bufaransa, Nicolas Sarkozy yasuye u Rwanda muri Gashyantare 2010.
Nyuma y'ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame, Nicolas Sarkozy n’itsinda ayoboye ririmo Cyrille Bolloré, umuyobozi mukuru wa kompanyi mpuzamahanga y’ubwikorezi Bolloré, baganiriye n’abayobozi b’ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB.
Basobanuriwe amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, harimo ayo mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli, gutwara abantu n’ibintu, ndetse no mu rwego rwa muzika.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, Clare Akamanzi, yabwiye Sarkozy ko u Rwanda ari igihugu cyafunguye amarembo ku bucuruzi, agaragaza ko u Rwanda ruhora rwiteguye gufatanya n’abashoramari.
Nicolas Sarkozy uri mu ruzinduko rw'iminsi ibiri mu Rwanda niwe mukuru w’igihugu cy’u Bufaransa wenyine umaze gusura u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru