Yanditswe May, 06 2021 15:48 PM | 40,409 Views
Kuri uyu wa Kane Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Umunyamabanga
Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC Dr Peter Mathuki n’itsinda
ayoboye, uyu muyobozi akaba yanashyikirije impano umukuru w'igihugu.
Dr Mathuki ari mu Rwanda aho ari kumwe n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amatageko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirzauba, EALA, Umunyarwanda Martin Ngoga.
Dr Peter Mathuki ukomoka muri Kenya, yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Libérat Mfumukeko ukomoka mu Burundi.
Ni mu nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga tariki ya 27 Gashyantare 2021.
Dr Peter Mathuki yahawe izi nshingano, mu gihe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta na we yahabwaga kuyobora EAC muri manda y’umwaka umwe, asimbuye Perezida Paul Kagame.
Dr Mathuki yatangiye izi nshingano tariki 25 Mata 2021.
Inshingano z’Umunyamabanga wa EAC ni uguhuza ibikorwa by'uyu muryango, icungamutungo no gutegura inama zitandukanye zihuza ibihugu biwurimo.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/olsnNEGPxMY" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>Amafoto: Village Urugwiro
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru