AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye ministiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubushinwa Wang Yi

Yanditswe Jan, 13 2018 22:35 PM | 8,002 Views



Perezida wa Republika y'u Rwanda Paul Kagame yakiriye ministre w'ububanyi n'amahanga w'ubushinwa Wang Yi uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda. Ministiri Wang Yi yatangaje ko igihugu cye kitazahwema gusigasira ubushuti buri hagati y'ibihugu byombi no kongera imbaraga mu buhahirane.

Ubushinwa n'u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano umaze imyaka irenga 40. Ibi byongeye gushimangirwa na Ministre w'ububanyi n'amahanga w'ubushinwa Wang Yi, ubwo kuri uyu wa 6 yakirwaga na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu biro bye.

Ministre Wang Yi yatangaje ko mu byo baganiriyeho harimo n'imikoranire y'ubushinwa na Afrika n'iterambere ry'uyu mugabane, ariko nanone ngo banaganiriye ku bijyanye n'ibikorwa by'iterambere ubushinwa buhuriyeho n'u Rwanda. Yagize ati, "Umubano w'u Rwanda n'ubushinwa twavuga ko uhagaze neza cyane kuko ibikorwa byo bishingira ku bwubahane, ubufatanye no gukorera hamwe: by'umwihariko umwaka ushize Perezida Kagame yasuye Ubushinwa aho abakuru b'ibihugu byombi biyemeje gukomeza gufatanya mu iterambere mu bihe biri imbere."

Ministiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda madame Louise Mushikiwabo nawe wari witabiriye ibi biganiro, asanga kuba Ubushinwa busuye u Rwanda mu gihe ruzayobora umuryango wa Afrika yunze ubumwe muri uyu mwaka ari inyungu ikomeye  ku Rwanda by'umwihariko. Ati, "Ubushinwa n'u Rwanda birakomeza gukorana mu birebana na politiki haba ku Rwanda cyangwa ku mugabane wose , muziko perezida Kagame ayoboye umuryango wa Afrika yunze ubumwe guhera tariki 29  z'uku kwezi, ariko yari anamaze umwaka ahawe inshingano zo gukora amavugurura muri uyu muryango; rero Ubushinwa ni umufatanyabikorwa ukomeye niyo mpamvu tugomba kudatakaza inyungu haba ku Rwanda no ku ruhande rw'ubushinwa.

Ministre w'ububanyi n'amahanga w'ubushinwa kandi yari azanye ubutumire bwa Perezida w'iki gihugu Xi Jinping wifuza ko Perezida Paul Kagame yazitabira inama ihuza Ubushinwa na Afrika (Forum on China-Afrika Cooperation) izabera i Beijing mu kwezi kwa 9 uyu mwaka.

Inama nk'iyi yateranye mu mwaka wa 2015 yasize Ubushinwa bwemereye Afrika miliyari 60 z'amadolari yo kuwufasha mu iterambere. Usibye kuba ubushinwa bufasha u Rwanda mu buhinzi n'ibikorwaremezo, kuri ubu habarurwa abanyeshuri 1.100 b'abanyarwanda biga mu Bushinwa ibijyanye n'ubumenyi n'ikoranabuhanga.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura