AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye inyandiko z'abambasaderi 9 bashya mu Rwanda

Yanditswe Dec, 05 2018 21:22 PM | 42,010 Views



Abambasaderi 9 bashyikirije Perezida wa Repubulika Paul Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu mu Rwanda, baravuga ko bazaharanira guteza imbere umubano w'ibihugu byabo n'u Rwanda binyuze mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n'ishoramari ndetse n'ubuhinzi.

Abashyikirije umukuru w'igihugu impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, ni ambasaderi w'Ubuhinde, uwa Austria, Angola, Indonesia, Australia, Brazil, Slovakia, Argentina na Philippines.

Uwabimburiye abandi ni Oscar KERKETTA w'Ubuhinde ufite icyicaro i Kigali. Avuga uruzinduko minisitiri w'intebe Narendra Modi aheruka kugirira mu Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka, rwongereye ikibatsi mu mubano w'ibihugu byombi. Yagize ati, "Uruzinduko ruheruka rwa minisitiri w'intebe w'igihugu cyacu rwatanze isura nshya ku mpande zombi. murabizi ko twanashyize umukono ku masezerano 8 y'imikoranire mu nzego zirimo igisirikare, ubucuruzi, ubutwererane buhoraho, guteza imbere ibikomoka ku mpu, ubuhinzi n'ubworozi, umuco, no kongera ishoramari mu mishinga irimo iyo mu gice cy'inganda no kuhira.

Eduardo Filomeno Leiro Octávio wa Angola nawe yashyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, akazaba afite icyicaro I Kigali, niwe ubaye amabasaderi wa mbere w'iki gihugu mu Rwanda. Yagaragaje ko iki ari ikimenyetso cy'ubushake bw'ibihugu mu guteza imbere umubano mu bya politiki, ubukungu n'izindi nzego. Ibihugu byombi bikaba bisanganywe komisiyo ihuriweho n'impande zombi ishinzwe imibanire. Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano y'imikoranire mu bya politiki n'ubwikorezi bwo mu kirere, ndetse muri Nyakanga uyu mwaka Angola ikaba yarakuyeho visa ku banyarwanda bakazajya binjira muri icyo gihugu ntazo batswe. Ibyo kandi byaje bisanga amasezerano yo muri 2016 hagati ya guverinoma y'u Rwanda na sosiye Oshen Group yo muri Angola, agamije guteza imbere ibitaro byitiriwe umwami Faisal, ahashyizwemo ishoramari rya miliyoni 24 z'amadorali ya Amerika, bikaba biteganyijwe mu mwaka wa 2020 ibi bitaro bizatangiza ikigo cy'ikitegererezo mu kubaga umutima.

Ambasaderi mushya w'igihugu cya Autriche mu Rwanda Dr. Christian FELLNER nawe uri mu bakiriwe n’umukuru w’igihugu, we yatangaje ko Chancellor wa Autriche akaba na Chairman w'umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Iburayi muri iki gihe SEBASTIAN KURZ azagirira uruzinduko rw'akazi mu Rwanda, kuri uyu wa gatanu, uruzinduko yavuze ko rugamije gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi ndetse no hagati y'Afrika n'Uburayi. Yagize ati, "Austria 'u Rwanda bifite imibanire myiza, vuba aha tukaba tugiye kongera imbaraga muri uyu mubano, intumwa nyinshi zikaba ziteganyijwe kuza i Kigali, ahazaba harimo itsinda ry'abacuruzi, dusure kandi ikigo RDB, dusure ibigo by'ubucuruzi binyuranye kuwa gatanu, ndetse mu gihe kitarambiranye n'abagize inteko ishinga amategeko bazasura u Rwanda. Kuwa gatanu umukuru wa guverinoma yanjye azagirira uruzinduko i Kigali, bombi rero, ni ukuvuga Nyakubahwa Perezida KAGAME na Nyakubahwa Chancellor SEBASTIAN KURZ bazaganira ku nama iteganyijwe i Vienne, aho tariki 19 z'uku kwezi hazaba inama ihuza Africa n'Uburayi.

Prof. Ratlan PARDEDE uhagarariye INDONESIA mu Rwanda, we yagaragaje ko icyo ashyize imbere, ari uguteza imbere ubuhahirane n'ishoramari hagati y'ibihugu byombi binyuze mu bikorera.

Abandi bashyikirije umukuru w'igihugu impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, barimo ambasaderi wa Australia Alison Helena CHARTRES, we yagaragaje ko Australia isanganywe umubano mwiza n'u Rwanda, hakazashyirwa imbaraga mu nzego z'ubutwererane, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubuzima n'izindi. Nyuma ya USA, Australia nicyo gihugu kiza ku mwanya wa kabiri mu kugira ba mukerarugendo benshi baza mu Rwanda kureba ingagi zo mu birunga.

Ambasaderi Fernando Estellita Lins de Salvo Coimbra ugiye guhagararira Brazil mu Rwanda, we yavuze ko ashyize imbaraga mu kongera ubufatanye hagati y'inzego z'abikorera cyane cyane mu rwego rw'ubuhinzi.

Ambasaderi Frantisek Dlhopolcek wa Slovakia, we yagaragaje ko nubwo imibanire hagati y'ibihugu byombi ikiri mu ntangiriro, azihatira gukora cyane ngo itere imbere kurushaho, aho azibanda ku nzego z'ubutwererane, ikoranabuhanga, ingufu n'ubuhinzi by'umwihariko.

Ambasaderi Martín Gómez BUSTILLO wa Argentine mu Rwanda, we yavuze ko guhura na  Perezida Paul KAGAME byari ingenzi kuri we n'igihugu cye muri rusange, kuko Argentine ikeneye inama ze kugira ngo ibashe guhuza abaturage bayo bose nk'uko u Rwanda rwabigezeho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Ati, "Argentina dukeneye iryo nararibonye kugirango tubashe guhuza no gushyira hamwe abanyargentina bose. Ni Perezida w'umuryango wa Afrika yunze ubumwe, ari ni n'umuntu w'ingrakamaro cyane mu ruhando mpuzamahanga niyo mpamvu twivuza kumva uko we abibona, kuko kuri twebwe ntabwo ari Perezida w'u Rwanda gusa ahubwo ni n'umuntu w'ingirakamaro ku Isi yose.

Ambasaderi wa Philippines Uriel GARIBAY, nawe yavuze ko azaharanira guteza imbere kurushaho umubano hagati y'igihugu cye n'u Rwanda, dore ko ibihugu byombi bifitanye imibanire mu bya diplomatie guhera mu mwaka w'1971.

Aba bose uko ari icyenda baturuka ku migabane 4, ariyo Afrika, u Burayi, Aziya  no muri Amerika  y'Amajyepfo. 2 muri bo bafite icyicaro i Kigali, undi umwe agifite i Dar Es Salaam muri Tanzania, mu gihe 6 basigaye bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama