Yanditswe Jan, 10 2022 18:59 PM | 15,202 Views
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere muri Village Urugwiro, perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n'intumwa z'Uburundi ziyobowe na minisitiri ushinzwe ibikorwa by'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, urubyiruko, umuco na siporo, Amb. Ezéchiel Nibigira.
Izi ntumwa zari zizanye ubutumwa bwa perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Ibiro by'umukuru w'igihugu byatangaje ko ibiganiro perezida Kagame yagiranye n'izo ntumwa byibanze ku gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi.
Ibihugu by'u Rwanda n'u Burundi birimo kongera kubaka umubano wabyo wari warajemo agatotsi guhera mu mwaka wa 2015.
Hashize igihe, impande zombi zigaragaza ubushake bw'imibanire myiza kuko mu bihe bishize intumwa z'ibihugu byombi zagiye zihurira ku mupaka ubihuza mu biganiro bigamije kunoza uwo mubano.
Ku itariki ya 1 Nyakanga umwaka ushize, u Rwanda rwitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye perezida Kagame yagaragaje ko igihe kigeze ngo u Burundi n'u Rwanda byubake umusingi ukomeye w'imibanire ishingiye ku mateka n'umuco, kugira ngo bigere ku burumbuke n'iterambere rirambye.
Perezida w'u Burundi nawe yashimye u Rwanda ndetse avuga ko kuba rwaritabiririye ibyo birori, ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ubushake bw'ibihugu byombi mu kuzahura umubano wabyo.
Umubare w'abasoje amasomo muri UR muri 2023 ukubye inshuro hafi 3 uwayasoje mu myaka 30 mbere y ...
2 hours
Soma inkuru
FRVB ihanze amaso Petit Stade nk’igisubizo cy’ibibazo byo kutagira ibibuga bigezweho
4 hours
Soma inkuru
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
Mar 29, 2024
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru