Yanditswe Jun, 22 2022 16:09 PM | 90,046 Views
Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro z'aba ambasaderi 4 bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, barimo ambasaderi wa Uganda wagaragaje ubushake bw'igihugu cye mu gukemura ibibazo byaranze ibihugu byombi mu bihe bishize, aho yanijeje ko imishinga y'iterambere ku bihugu byo mu muhora wa ruguru igiye kwihutishwa.
Ni
mu gihe abandi ba ambasaderi 3 bo bavuga ko ubufatanye bw'u Rwanda n'ibihugu
bahagarariye buzibanda ku bucuruzi, uburezi, ubuzima n'iterambere.
Mu bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, harimo na
Major General (RTD) Robert Rusoke uhagarariye igihugu cya Uganda.
Uyu ambasaderi mushya mu Rwanda avuga ko igihugu cye gishishikajwe no gukomeza gutsura umubano n'u Rwanda cyane ko ibihugu byombi bisanzwe ari ibivandimwe ndetse binasangiye amateka nubwo mu bihe bishize umubano wajemo igitotsi.
Ambasaderi Robert Rusoke kandi yanagaragaje ubushake bw'igihugu cye mu kwihutisha imishinga ibihugu byo mu muhora wa ruguru, bihuriyeho irimo inzira ya gari ya moshi, amashanyarazi, impombo izana peteroli n'izindi.
Yagize ati "Ibyahungabanije umubano wacu mu myaka 2 ishize bikwiye gushyirwa mu gatebo kajugunywamo ibitagikenewe, ahubwo tukibanda mu guharanira ituze no gushaka icyateza imbere ku nyungu y'abazadukomokaho. Ntabwo ibidutandukanya bikwiye kuza ku mwanya wa mbere ahubwo ibintu byasubira uko byahoze mbere. Imishinga y'iterambere y'umuhora wa ruguru ikwiye kuba ikihutirwa, ambasade ya Uganda mu Rwanda izakora uko ishoboye kugira ngo ibi bihugu bisanzwe ari ibivandimwe bisubirane umubano mwiza n'ahakiri ibibazo bishyirwe ku meza y'ibiganiro."
Abandi bashyikirije umukuru w'igihugu impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda kandi harimo Merzak Bedajaoui wa Algeriya, ndetse na Damptey Bediako Asare uhagarariye igihugu cya Ghana.
Aba ba ambasaderi bombi bashimangira ko mu byo ibihugu byabo bishyize imbere harimo gushyigikira imikorere y'isoko rusange rya Afurika kugira ngo rigirire uyu mugabane inyungu.
Merzak yagize ati "Dufite byinshi twakorana, kuwa 6 minisitiri w'ububanyi n'amahanga wacu yazaniye Perezida w'u Rwanda ubutumwa bwa mugenzi we wa Algeria, icyo ni ikimenyetso umubano wacu ukomeza kuba mwiza. Yaba u Rwanda cyangwa Algeriya twese dufite intego. Ahazaza ha Afurika n'ah'ibihugu byacu by'umwihariko hari mu biganza byacu, niyo mpamvu igikenewe ari ukwiha icyerekezo kugirango tugire icyo tugeraho gifatika."
Damptey Bediako we yagize ati "Ntabwo twakwiyibagiza akamaro k'ubucuruzi mu bihugu bya Afurika, kimwe mu bikorwa by'Umuryaryo wa Afurika Yunze Ubumwe ni isoko rusange rihuriweho, igihe buri gihugu cyashyira mu bikorwa iyi gahunda ntibyabura kuzamura ubukungu bw'uyu mugabane, kuba amasezerano ashyiraho iri soko yarasinyiwe i Kigali natwe biradushimisha nka Ghana, ari yo mpamvu nzakora uko nshoboye ngo ibihugu byasinye aya masezerano biyashyire mu bikorwa."
Perezida Kagame kandi yakiriye impapuro z'uhagarariye Papa mu Rwanda, musenyeri Arnaldo Catalan.
Iyi ntumwa yashimangiye ko izaharanira ko umusanzu wa Vatikani mu nzego zitandukanye mu Rwanda zirimo uburezi, ubuzima n'iterambere rusange rya muntu ari wo murongo azakomeza gushyiramo imbaraga cyane ko ibikorwa bishingiye kuri izi nzego bisanzwe bikorwa mu Rwanda.
Aba ba ambasaderi uko ari 4 bashyikirije umukuru w'igihugu impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, batatu muri bo ni ukuvuga uwa Algeria, uwa Uganda n'intumwa ya Papa mu Rwanda bazaba bafite icyicaro i Kigali, mu gihe uwa Ghana azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya.
Jean Claude Mutuyeyezu
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru