Yanditswe Jun, 29 2021 17:26 PM | 75,509 Views
Abadipolomate 4 bashya bahagarariye ibihugu bya Norvège, Australia, Hongrie na Cyprus mu Rwanda baratangaza ko bazanywe no gushimangira ko imibanire myiza isanzwe hagati y'ibihugu byabo n'u Rwanda irushaho kwaguka mu nyungu z'impande zombi.
Ni nyuma yo gushyikiriza Perezida Paul Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa ambasaderi.
Umuhango wo kwakira impapuro zemerera abo ba ambasaderi guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, wabereye mu ngoro y'ibiro by'umukuru w'igihugu, Village Urugwiro.
Ambasaderi Elin Ostebo Johansen wa Norvège wabimburiye abandi yavuze ko umubano w'ibihugu byombi ari ntamakemwa ndetse ko imikoranire ya hafi hagati ya Perezida Paul Kagame na minisitiri w'intebe Erna Solberg imaze gushinga imizi.
Yagize ati “Imibanire y'u Rwanda na Norvège imaze igihe kirekire ari myiza dore ko hari n'imibanire myiza hagati y'abakuru b'ibihugu byombi kuko bamaze igihe bakorana muri gahunda zinyuranye z'umuryango w'abibumbye n'umuryango wa Afurika yunze ubumwe, kandi ndatekereza ko bizakomeza vuba aha icyorezo cya COVID19 nigicogora.”
“Ikindi ni uko dufatanya cyane n'u Rwanda ku ngingo zirebana n'akanama gashinzwe amahoro ku Isi kuko ubu Norvège izamara imyaka 2 muri ako ka nama ka Loni. Turimo gukorana kandi mu byerekeranye n'imisoro aho dufitanye umushinga ujyanye no kunoza amategeko y'imisoro. Dufatanya kandi mu bijyanye n'impunzi n'abimukira bava muri Libya kandi ibihugu byacu byombi biri ku isonga mu kugira abayobozi benshi b'abagore haba mu nteko ishinga amategeko n'ahandi kandi dushobora kongera ubufatanye muri urwo rwego.”
Ambasaderi mushya wa Hongrie we avuga ko muri iki gihe hari ikibatsi mu mubano w'ibihugu byombi, ahereye ku masezerano yo kwagura uruganda rw'amazi rwa Karenge igihugu cye kizagiramo uruhare ndetse n'abanyeshuri 19 ba mbere b'Abanyarwanda bazajya kwiga muri icyo gihugu kuva mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka.
Ati “Hongrie ni inshuti y'u Rwanda, dufitanye amasezerano y'ubufatanye aho turi hafi gusinya amasezerano y'inguzanyo ariko idafite inyungu kuko inyungu yayo ari 0%. Ni inguzanyo ya miliyoni 50 z'amadorali guverinoma ya Hongrie izaha guverinoma y'u Rwanda, ayo mafaranga akazakoreshwa mu kwagura uruganda rw'amazi rwa Karenge. Turimo gutegura inyandiko ikubiyemo amasezerano dufatanyije na minisiteri y'ibikorwa remezo ndetse na WASAC ku buryo igenamigambi nirirangira tuzahita dusinya amasezerano y'inkunga kandi ndizera ko ari muri uyu mwaka ndetse byagenda neza uwo mushinga ugatangira umwaka utaha.”
“Mu burezi naho uyu mwaka twatangiye porogaramu yo gutanga buruse aho dufata abanyeshuri 20 b'Abanyarwanda tukabishyurira amafaranga y'ishuri, ay'amacumbi n'ayo kubaho aba mbere bakaba bazatangira muri Nzeri uyu mwaka.”
Luke Joseph Williams, Ambasaderi mushya wa Australia, avuga ko ubutwererane hagati y'ibihugu byombi buzakomeza kwaguka.
Ati “Ndifuza kureba uko Australia yakongera ubucuruzi n'ishoramari ariko nanone dukwiye kumva ko nubwo ubucuruzi n'ishoramari ari ingenzi, hari andi mahirwe tugomba kubyaza umusaruro by’umwihariko mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi n'uburezi.”
Ambasaderi Michalis A. Zacharioglou wa Cyprus avuga ko icyo ashyize imbere ari ukoroshya ubucuruzi n'ishoramari hagati y'abikorera b'impande zombi.
“Ubu icyo nshyize imbere ni amasezerano akuraho gusora inshuro 2 ku mpande zombi kandi turacyafite ibindi byinshi dushobora gufatanya nk'ibihugu. Ndateganya ibiganiro n'abikorera mu rwego rw'ubucuruzi n'inganda twubakire aho kandi hari byinshi twageraho. Nemereye umukuru w'igihugu ko nzakora ibyo nshoboye byose kugirango umubano wacu ugere ku rundi rwego.”
Ambasaderi wa Norvège afite icyicaro i Kampala, uwa Australia n'uwa Hongrie i Nairobi mu gihe uwa Cyprus we afite icyicaro i Doha muri Qatar.
Divin Uwayo
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru