AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi 3 bashya bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda

Yanditswe Oct, 08 2021 15:03 PM | 69,865 Views



Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda batatu, bamushyikirije impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo ku rwego rwa ba ambasaderi.

Aba barimo Bert Versmessen ugiye guhagararira u Bubiligi mu Rwanda, Misfer bin Faisal Mubarak Al Ajab Al Shahwani wa Qatar na Rania Mahmoud wa Misiri.

Nyuma yo kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu, Ambasaderi mushya  w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen yavuze ko u Rwanda ari Igihugu bisanzwe bibanye neza, kandi ko azashyira imbaraga mu kurushaho kuzamura umubano w’ibihugu byombi cyane cyane mu mikoranire mu bukungu n’ibindi.

Ambasaderi mushya wa Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Mubarak Al Ajab Al Shahwani we yavuze ko azashyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’ubukungu ihuriweho n’ibihugu  byombi.

Ambasaderi mushya wa Misiri, Rania Mahmoud Mohamed El Banna yavuze ko yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa Mugenzi we wa Misiri, muri ubwo butumwa harimo kumushimira uruhare rwe mu gushakisha ibisubizo by'ibibazo bya Afurika bikozwe n’abanyafurika, ndetse n’uburyo u Rwanda rufatanya na Misiri mu kurushaho kunoza ikoreshwa n’ibungabungwa ry’uruzi rwa Nil.

Yavuze kandi ko mu byo azashyiramo imbaraga harimo gukomeza gushimangira no guteza imbere imikoranire hagati y'ibihugu byombi mu bukungu.

Ambasaderi mushya wa Misiri, Rania Mahmoud Mohamed El Banna ubwo yakirwaga na Perezida Kagame

Ambasaderi mushya  w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen ubwo yahurana na Perezida Kagame

Ambasaderi mushya wa Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Mubarak Al Ajab Al Shahwani ari kumwe na Perezida Kagame

Fiston Felix HABINEZA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira