AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda 9

Yanditswe Jan, 16 2018 16:32 PM | 6,341 Views



Perezida wa repubulika Paul Kagame kuri uyu wa mbere yakiriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bashya bagera ku 9 ndetse n'uhagarariye umuryango w'ubumwe bw'uburayi mu Rwanda nawe mushya kuri uyu mwanya.

Abashyikirije Perezida wa Repubulika Paul Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda k'urwego rw'Amasaderi, barimo Julia PATAKI wa Romania ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya, Konstantinos MOATSOS w'Ubugereki nawe ufite icyicaro i Nairobi na Rakiatou MAYAKI wa Niger ufite icyicaro mu mugi wa Pretoria muri Afurika yepfo. Abandi Perezida Paul KAGAME yakiriye barimo Oumar DAOU wa Mali, Abdallah Hassan Eisa BUSHARA wa Sudan, Lulit Zewdie GEBREMARIAM wa Ethiopia, Ahmed Samy Mohamed EL-ANSARY wa Misiri, Joanne Lomas w'Ubwongereza ndetse n'ambasaderi mushya w'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi mu Rwanda Nicola BELLOMO.

Aba badiplomate bose bavuze ko bashishikajwe guteza imbere imibanire y'ibihugu byabo n'u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo politiki, ubukungu, ubuhinzi, umuco n'uburezi. Ambasaderi Julia PATAKI wa Romania yashimangiye ko ubufatanye hagati y'ibihugu byombi buzubakira ku byo u Rwanda rushyize imbere kurusha ibindi muri gahunda rwihaye y'iterambere.Yagize ati, "Dukeneye kwita ku mibanire idufitiye inyungu mu bukungu kuko burya nicyo kintu cy'ingenzi mu mibanire yose, tukanareba mu buhinzi, mu rwego rw'inganda naho birashoboka, gusa aka kanya sinahita mbabwira iyo mishinga iyo ari yo neza, gusa hari inzego nka Romania twatoranyije ariko ubu dushyize imbere ibiganiro hagati y'impande zombi kugirango twubakire ku byo u Rwanda rushyize imbere kandi rubonamo inyungu muri izo nzego."

Ambasaderi Rakiatou MAYAKI wa Niger ndetse na mugenzi we wa Mali Oumar DAOU, bashimangiye ko ubuyobozi n'abaturage b'ibihugu byabo bashyigikiye u Rwanda mu gihe ruzamara ruyobora umuryango w'Afurika yunze ubumwe, ibintu bemeje ko bishingiye ku cyizere abanyafurika bafitiye Perezida Paul Kagame ndetse n'abanyarwanda bose muri rusange.

Ambasaderi w'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi Nicola BELLOMO, nawe yavuze ko Uburayi bubona Perezida Paul Kagame nk'umuntu uzi neza umugabane w'Afurika n'ibyo ukeneye ngo urusheho gutera imbere. Yagaragaje ko kuba agiye kuyobora umuryango w'Afurika yunze ubumwe bizafasha umugabane kugera ku ntego zawo, ibintu avuga ko n'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi uzungukiramo.

Ba ambasaderi 10 bashya bashyikirije umukuru w'igihugu impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo n'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi, 6 muri bo bafite icyicaro i Kigali mu gihe 4 bafite icyicaro mu bindi bihugu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama