AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye aba ambasaderi 4 bashya

Yanditswe Jun, 28 2021 17:47 PM | 136,659 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Mbere muri Village Urugwiro yakiriye abahagarariye ibihugu byabo 4 bashya bamushyikiriza impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Bose uko ari bane bakaba biyemeje guharanira guteza imbere ubutwererane hagati y'ibihugu byabo n'u Rwanda.

Abashyikirije Perezida Paul Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa ambasaderi ni Valentin Zellweger w'u Nusuwisi, Amir Mohammad Khan wa Pakistan, Sasirit Tangulrat wa Thailand ndetse na Jesús Agustín Manzanilla Puppo  wa Venezuela.

Ambasaderi mushya w'Ubusuwisi Valentin Zellweger avuga ko umubano w'ibihugu byombi umaze imyaka 60 kandi ko kugeza ubu u Rwanda ari igihugu cy'inshuti dore ko ngo ibihugu byombi bihuriye kuri byinshi birimo n'imiterere karemano.

Yagize ati "Perezida wa Repubulika nanjye nk'uhagarariye guverinoma y'u Busuwisi twemeranyije ko tuzakora ibishoboka byose dushimangire kurushaho umubano w'ibihugu byacu byombi. Twanaganiriye kandi no ku zindi ngingo zirimo ijyanye n'ubutwererane mu by'ubukungu twizera ko na bwo buzakomeza gutera imbere ariko kandi hari n'ubutwererane mu by'ikoranabuhanga no muri serivisi z'imari. Icya gatatu twaganiriyeho ndetse tukazakomeza ubufatanye muri cyo ni ikijyanye n'icyerekezo cy'u Rwanda rwifuza kuba ihuriro mpuzamahanga mu bijyanye no kwakira inama. Murabizi ko u Busuwisi ku rwego rw'Isi turi mu ba mbere muri urwo rwego, ni na yo mpamvu iyo ari ingingo ikomeye yo kuganiraho tureba uburyo twafatanya kuko natwe twifuza kugira inshuti zacu muri Afurika kandi ndatekereza ko u Rwanda ari inshuti karemano y'u Busuwisi ugendeye kuri byinshi duhuriyeho."

Ambasaderi Amir Mohammad Khan wa Pakistan we avuga ko mu gihe azamara muri izi nshingano azihatira guteza imbere ubutwererane mu by'ubucuruzi n'ubukungu ngo dore ko kuri we amahirwe ahari muri izo nzego atabyazwa umusaruro uko bikwiye. 

Ati "Imibare y'ubucuruzi ihari ubu ihabanye n'amahirwe ahari kuko ni miliyoni zisaga 30 z'amadorali hagati ya Pakistan n'u Rwanda. Kimwe mu by'ingenzi byatumye dufungura Ambasade i Kigali ni uguteza imbere ubucuruzi n'ishoramari hagati yacu. U Rwanda ni igihugu cy'ingirakamaro gihagaze neza mu by'imibereho myiza n'ubukungu ndetse n'uburyo ari igihugu cyorohereza ishoramari birazwi ku ruhando mpuzamahanga. U Rwanda kandi ruri ku isonga mu bucuruzi bw'icyayi n'ikawa kandi turabikeneye, na ho ibijyanye no gukora imyenda, imiti n'ibindi bikoresho byo kwa muganga, ubuhinzi bukoresha imashini no mu zindi nzego zimwe na zimwe natwe twatanga ubunararibonye tubifitemo."

Amabasaderi Sasirit Tangulrat w’Ubwami bwa Thailand, ngo ashimishijwe no guhagararira igihugu cye mu Rwanda mu gihe ibihugu byombi byizihiza imyaka 35 bimaze bifitanye umubano mu bya dipolomasi, amarangamutima asangiye na mugenzi we wa Venezuela Jesus Augustin Manzanilla Puppo nawe uvuga ko umubano w'igihugu cye n'u Rwanda umaze imyaka 40.

Ambasaderi Sasirit Tangulrat ati "Mu myaka 34 ishize y'umubano wacu mu bya dipolomasi tubanye neza. Kugeza ubu tumaze gusinya amasezerano y'ubufatanye mu nzego 2 z'ingenzi; aya mbere mu bijyanye n'ikoranabuhanga n'andi arebana n'imikoranire mu by'indege n'ikirere kandi ni intangiriro nziza kuko ashobora gutuma turushaho kongera ubwo butwererane."

Na ho Jesus Agustin Manzanilla Puppo ati "Turizihiza isabukuru y'imyaka 40 y'umubano wa Venezuela n'u Rwanda. Ni umubano mwiza wagutse ariko nanone ibihe Isi irimo uyu munsi biradusaba ko dukomerezaho tukarusho gushimangira ubwo bufatanye."

Uretse Ambasaderi Amir Mohammad Khan wa Pakistan ufite icyicaro mu Rwanda, abandi 3 barimo uw'u Busuwisi, Venezuela na Thailand bose bafite icyicaro i Nairobi muri Kenya.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize