Yanditswe Nov, 05 2021 14:37 PM | 69,955 Views
Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugereki Nikos Dendias watangiye uruzinduko mu Rwanda n'itsinda ayoboye.
Ibiganiro byabo byibanze mu kurushaho kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ibibazo by’Akarere no hagati ya Afurika n'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi.
Uyu muyobozi akigera mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku gisozi yunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Nyuma we na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta bagiranye ibiganiro, hanashyirwa umukono ku masezerano y’ubufatanye n’imikoranire hagati y'ibihugu byombi.
Minisitiri Biruta yavuze ko aya masezerano yibanze cyane ku mikoranire mu bya politike, harimo kongerera ubumenyi abakora mu nzego zifitanye isano na dipolomasi y’ u Rwanda na za ambasade yarwo hirya no hino ku Isi.
Abazanye na Minisitiri w’Ububugeriki bagaragarijwe amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, bavuga ko biteguye gukorana n’ u Rwanda mu ishoramari cyane cyane mu iterambere ry’ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka n'ibindi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru