AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugereki

Yanditswe Nov, 05 2021 14:37 PM | 69,955 Views



Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bugereki Nikos Dendias watangiye uruzinduko mu Rwanda n'itsinda ayoboye.

Ibiganiro byabo byibanze mu kurushaho kunoza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, ibibazo by’Akarere no hagati ya Afurika n'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi.

Uyu muyobozi akigera mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku gisozi yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Nyuma we na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta bagiranye ibiganiro, hanashyirwa umukono ku masezerano y’ubufatanye n’imikoranire hagati y'ibihugu byombi. 

Minisitiri Biruta yavuze ko aya masezerano yibanze cyane ku mikoranire mu bya politike, harimo kongerera ubumenyi abakora mu nzego zifitanye isano na dipolomasi y’ u Rwanda na za ambasade yarwo hirya no hino ku Isi. 

Abazanye na Minisitiri w’Ububugeriki bagaragarijwe amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, bavuga ko biteguye gukorana n’ u Rwanda mu ishoramari cyane cyane mu iterambere ry’ubukerarugendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka n'ibindi.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage