Perezida Kagame yakiriwe na Perezida w'Inama y'Umuryango ya EU Charles Michel

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida w'Inama y'Umuryango ya EU Charles Michel

Yanditswe Dec, 19 2021 12:27 PM | 115,230 Views



Kuri iki Cyumweru i Brussels mu Bubiligi, Perezida w'Inama y'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi, Charles Michel yakiriye Perezida Paul Kagame ahakorera uyu Muryango.

Perezida Kagame ari muri iki gihugu ayo yifatanyije na Perezida Tshisekedi ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uwa Senegal

Macky Sall n'Umuyobozi wa Komisiyo ya AU Moussa Faki Mahamat, aho bitabiriye ibiganiro bitegura inama izahuza uyu muryango n’uw’Ubumwe bwa Afurika muri Gashyantare umwaka utaha.

Perezida Kagame ari mu Bubiligi nyuma yo kwitabira indi nama y'iminsi ibiri yaberaga mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Turukiya wa Istanbul, yahuje iki gihugu n'Umugabane wa Afurika.

Muri iyi nama, Perezida Kagame yagaragarije abayitabiriye ko amahoro n’umutekano ndetse n’imiyoborere myiza, byabaye ishingiro ry’inzira y’impinduka ku iterambere ry’u Rwanda n’Afurika muri rusange.

James Habimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara

GAERG yagaragaje ko abanyamakuru ari abantu b’ingenzi bafasha mu guhanga n

U Rwanda rwashimye umubano warwo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi

Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kutarebera akarengane

Amb Peter Vrooman yasezeye kuri Perezida Kagame