Yanditswe May, 15 2021 18:24 PM | 30,523 Views
Perezida
wa Repubulika Paul Kagame yahaye umukoro ubuyobozi bushya bw’impuzamashyirahamwe y’umupira
w’amaguru muri Afurika,CAF, wo kugeza uyu mukino ku rwego rwo hejuru kuko ari
na bwo uzazana impinduka nziza mu mibereho y’Abanyafurika ikarushaho kuba
myiza.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu nama ya Komite Nyobozi ya CAF yaberaga i Kigali.
Ni inama ikomeye ndetse isa n’iya mbere ihuje imbonankubone abagize komite nyobozi nshya ya CAF irangajwe imbere na Dr. Patrice Motsepe, umunyemari ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo uherutse gutorerwa gusimbura Umunya Madagascar Ahmad Ahmad ku mwanya wa Perezida w’iyi mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika.
Mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye iyi nama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko uyu ari umwanya mwiza wo kwibaza impamvu Afurika ihora inyuma muri siporo by’umwihariko umupira w’amaguru kandi Abanyafurika batabuze impano.
Yagize ati “Nshimishijwe no kubona aya mahirwe muri iki gihe cy’impinduka n’abayobozi bashya, ibitekerezo bishya, abato n’abakuru bose mu by’ukuri bakomeje kubaza iki kibazo no kugerageza kugisubiza, kuko iyo bigeze kuri Afurika, Afurika, Afurika... Afurika iri inyuma muri byinshi kandi benshi muri mwe mubishoboye cyangwa mukwiye kuba mushoboye.. ariko kuki iteka duhora inyuma mu bintu byose harimo n’umupira w’amaguru cyangwa indi mikino? Dufite impano ndetse zishobora kuba ziruta iz’abandi ku Isi ariko kuki twitwara neza iyo tugeze ahandi hano tukitwara nabi?”
Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino aha yagaragarije Perezida Kagame ko akurikije aho u Rwanda rugeze n’aho ruvuye mu myaka 27 ishize, Afurika na yo ishobora kwandika amateka mashya mu mupira w’amaguru.
Ati “Amateka yawe bwite Nyakubahwa Perezida, amateka y’iki gihugu, uburyo iki gihugu cyahindutse intangarugero bitari kuri Afurika y’Iburasirazuba cyangwa Afurika gusa, ahubwo ku Isi yose, biratwereka ko ntakidashoboka, ibintu byose birashoboka! Igikenewe ni ubushake bwo kubikora hanyuma nyine tukabikora koko. Kandi ibi ni byo Nyakubahwa Perezida Kagame mwakoze hano, ni byo mukora no muri Afurika, kandi ni byo nahoze mbwira aba bavandimwe bari hano ko ibyo ari byo dukwiye gukora dufatanyije tukabikorera Afurika n’umupira w’amaguru kuri uyu mugabane.”
Ibi kandi byashimangiwe na Perezida wa CAF Dr. Patrice Motsepe wagaragaje Perezida Paul Kagame nk’umufatanyabikorwa w’imena mu iterambere rya siporo n’umupira w’amaguru by’umwihariko kuri uyu mugabane.
Yagize ati “Nterwa ishema n’imyaka myinshi maze nkubona uhagarariye Afurika, utuvugira ndetse wubaka ubufatanye n’ibindi bice by’Isi. Uburyo witangira siporo n’umupira w’amaguru by’umwihariko ni isomo rikomeye kuri twese. Ntabwo muri wowe dufite ambasaderi gusa ahubwo twabonye umufatanyabikorwa utuvuganira mu ruhando rw’abandi bakuru b’ibihugu muri Afurika, uti tugomba gufatanya tugashyigikira umupira w’amaguru, umukino ukunzwe na benshi kurusha indi.”
Muri iyi nama kandi uwigeze kuba umutoza w’ikipe ya Arsenal Arsène Wenger usigaye ashinzwe iterambere rya ruhago muri FIFA, yagaragaje uburyo umupira w’amaguru watezwa imbere kandi ukaba imbarutso y’iterambere.
Aha ni na ho Perezida Paul Kagame yahereye maze aha umukoro ubuyobozi bushya bwa CAF niba bwifuza guhindura ibintu.
“Ese dushobora guhindura imitekerereze yacu? Ibi ni byo mpora mbwira abaturage hano mu Rwanda no mu nzego nshinzwe nta munsi n’umwe ntabwiye abagabo n’abagore dusangiye igihugu ko icya mbere dukeneye ari ukwigira tukamenya ko hari ibintu dushoboye kwikorera twebwe ubwacu tugatera imbere. Hari n’ibindi tudashoboye kubera ko wenda aka kanya tudafite amikoro ahagije ariko ntibivuze ko ejo tutazayabona cyangwa ngo tugire ubwo bushobozi! Ariko uko byamera kose imitekerereze igomba guhinduka! Twese uko turi hano icya mbere dukwiye gutekereza ni ugukora ibintu mu buryo butandukanye, tukazirikana intego dufite, intego iturenze ubwacu ikagera ku bakunda umupira w’amaguru cyangwa n’abatawukundaga tukawubakundisha ariko tukazirikana ko umupira w’amaguru ari ingirakamaro muri politiki y’iterambere ryacu, iterambere ry’umugabane wacu.”
Mu ngingo zasuzumirwaga muri iyi nama ya Komite nyobozi ya CAF yari iteraniye i Kigali kuva kuru uyu wa Gatanu harimo umushinga wa miliyari y’amadorali wo kubaka ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru kuri uyu mugabane, gahunda yo gutangiza amarushanwa nyafurika mu mashuri yisumbuye, kongerera ubushobozi abasifuzi, ingengabihe y’amarushanwa nyafurika yo guhera umwaka utaha kugeza muri 2024 n’ibindi.'
Divin UWAYO
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru