AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Uwashaka guhungabanya ubusugire bw'Igihugu cyacu byamuhenda - Perezida Kagame

Yanditswe Apr, 26 2021 12:36 PM | 47,581 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko intego yo kubaka ubushobozi bw'ingabo z'igihugu ari ukuziha ubunyamwuga buzifasha kurinda ubusugire bw'igihugu no gutanga umusanzu ku bandi banyafurika bafite inyota y'umutekano n'ituze.

Gusa, umukuru wigihugu ahamya ko uwagerageza kuzana iterabwoba ku Rwanda byamuhenda.

Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa mbere ubwo yatangaga impeta za gisirikare ku bari abanyeshuri 721 binjiye mu ngabo z'u Rwanda nyuma yo gusoza amasomo yabo.

Umuhango wo gutanga ipeti rya sous lieutenant ku basore n'inkumi 721 basoje amasomo abinjiza mu ngabo z'u Rwanda wabereye mu ishuri rikuru rya gisirikare, Rwanda Military Academy, riherereye i Gako mu karere ka Bugesera. Uyu muhango wasusurukijwe n'akarasisi ka gisirikare kabimburiye indahiro y'urwo rubyiruko rwinjiye muri RDF ku rwego rwa ba ofisiye.

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda yashimye umurava n'ubwitange bw'abasoje amasomo yabo, abasaba guhora iteka buzuza inshingano zabo bakarushaho gufatanya n'abaturage nkuko bisanzwe mu ndangagaciro n'imikorere ya RDF. 

Mu basoje amasomo abinjiza ku mugaragaro muri ba ofisiye b'ingabo z'u Rwanda muri uyu mwaka wa 2021, Alphonse NIYIBAHO niwe wahize abandi. Avuga ko atewe ishema no kuba mu ngabo z'igihugu, ibintu ahuriyeho na bagenzi be bashimangira ko ari inzozi zibaye impamo.

Bamwe mu babyeyi batangaje ko bishimiye ko abana babo bahisemo neza bitabira amasomo azavafasha gusohoza neza inshingano zo kurinda ubusugire bwígihugu cyabo.

6 muri aba basoje amasomo bigaga mu bihugu bya Kenya, Ububiligi na Sri Lanka mu gihe abandi 715 barimo abakobwa basaga 70 bigaga mu Rwanda mu ishuri rikuru rya gisirikare, Rwanda Military Academy. Muri abo 715 bigaga muri Rwanda Military Academy i Gako, harimo 209 bize hagati y'imyaka 3 n'ine bahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya 2 cya kaminuza bachelor's degree mu mashami y'imbonezamubano, social sciences, Ubuganga, Medecine ndetse na Mechanical Engeneering ndetse n'abandi 506 bahawe amahugurwa y'umwaka umwe kuko 347 bari basanzwe ari abasirikare bato mu gihe abandi 159 bari abasivile ariko bafite impamyabumenyi y'icyiciro cya 2 cya kaminuza bachelor's degree. 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda yashimiye abatanga ayo masomo, ashimangira ko intego yo kubaka ubushobozi bw'ingabo z'igihugu ari ukuziha ubunyamwuga buzifasha kurinda ubusugire bw'igihugu no gutanga umusanzu ku bandi banyafurika bafite inyota y'umutekano n'ituze.

Mu mwaka wa 2015 nibwo abiga muri ishuri rya Rwanda military Academy batangiye guhabwa amasomo nk'abandi banyeshuri ba kaminuza y'u Rwanda ariko ibyo bikajyana no kubaha amahugurwa n'amasomo ya gisirikare, military science. Uretse abarangije amasomo yabo mu mashami y'ubuganga, imbanezamubano ndetse n'ubuhanga mu bukanishi, iri shuri rifite n'andi mashami arimo ubugenge, imibare, ubutabire ndetse n'ibinyabuzima aho abayigamo nabo bazasoza amasomo yabo mu myaka iri imbere. 

Ijambo ry'Umukuru w'Igihugu


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama