AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yahawe igihembo cy'indashyikirwa mu guteza imbere umupira w'amaguru

Yanditswe Mar, 14 2023 18:33 PM | 64,601 Views



Perezida Paul Kagame aratangaza ko umupira w'amaguru ari Siporo y'ingirakamaro mu mibereho y'Abanyarwanda, bityo ko u Rwanda rutazahwema kuwuteza imbere.

Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ubwo yahabwaga igihembo cyitwa CAF President's Outstanding Achievement Award.

Ni igihembo cyo gushimira Perezida Paul Kagame umuhate we mu iterambere ry'umupira w'amaguru muri Afurika.

Mbere yo gushyikiriza iki gihembo Perezida Kagame, Dr. Patrice Motsepe uyobora impuzamashyirahamwe y'umupura w'amaguru muri Afurika, CAF yagaragaje Perezida Kagame nk'umuyobozi witangira uyu mukino ari nayo mpamvu CAF yamugeneye iki gihembo.

Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo na Perezida wa CAF wari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Perezida Paul Kagame yavuze ko ku ruhande rumwe yatunguwe n'iki gihembo ariko kandi ngo yacyakiranye yombi.

Undi washimiye Perezida Paul Kagame muri ibi birori, ni Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi Gianni Infantino.

Perezida Paul Kagame yagaragaje umupira w'amaguru nk'umukino ukunzwe kurusha indi. 

Yavuze ko no mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, umupira wakomeje guhuza Abanyarwanda ashimangira ubushake bw'u Rwanda bwo kuwuteza imbere ukagera ku rwego rwo hejuru.

Uretse Perezida Paul Kagame, Umwami Mohammed VI wa Maroc nawe yahawe iki gihembo.



Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage