Yanditswe Mar, 14 2023 18:33 PM | 64,601 Views
Perezida
Paul Kagame aratangaza ko umupira w'amaguru ari Siporo y'ingirakamaro mu
mibereho y'Abanyarwanda, bityo ko u Rwanda rutazahwema kuwuteza imbere.
Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ubwo yahabwaga igihembo cyitwa CAF President's Outstanding Achievement Award.
Ni igihembo cyo gushimira Perezida Paul Kagame umuhate we mu iterambere ry'umupira w'amaguru muri Afurika.
Mbere yo gushyikiriza iki gihembo Perezida Kagame, Dr. Patrice Motsepe uyobora impuzamashyirahamwe y'umupura w'amaguru muri Afurika, CAF yagaragaje Perezida Kagame nk'umuyobozi witangira uyu mukino ari nayo mpamvu CAF yamugeneye iki gihembo.
Nyuma yo gushyikirizwa iki gihembo na Perezida wa CAF wari kumwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, Perezida Paul Kagame yavuze ko ku ruhande rumwe yatunguwe n'iki gihembo ariko kandi ngo yacyakiranye yombi.
Undi washimiye Perezida Paul Kagame muri ibi birori, ni Perezida w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi Gianni Infantino.
Perezida Paul Kagame yagaragaje umupira w'amaguru nk'umukino ukunzwe kurusha indi.
Yavuze ko no mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo, umupira wakomeje guhuza Abanyarwanda ashimangira ubushake bw'u Rwanda bwo kuwuteza imbere ukagera ku rwego rwo hejuru.
Uretse Perezida Paul Kagame, Umwami Mohammed VI wa Maroc nawe yahawe iki gihembo.
Divin Uwayo
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru