AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yahamagariye ibihugu bya Afurika kongera ingengo y'imari ijya mu nganda

Yanditswe Nov, 25 2022 16:21 PM | 338,429 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame arahamagarira ibihugu bya Afurika kongera ingengo y’imari igenerwa iterambere ry’inganda ndetse n’ingufu z’amashanyarazi kugira ngo uyu mugabane ugire inganda ziteye imbere nkuko bikubiye mu cyerekezo 2063.

Mu nama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe i Niamey muri Niger, Perezida Paul Kagame yatorewe kuyobora iyo nama nyuma y’uko uwagombaga kuyiyobora ari we Perezida Macky Sall wa Sénégal uyoboye Afurika yunze ubumwe muri iki gihe atabonetse ku mpamvu zitunguranye.

Ni inama yasuzumiye hamwe iterambere ry’inganda muri Afurika nk’imwe mu nkingi y’icyerekezo cy’iterambere Afurika yihaye, Agenda 2063. Iyi nama yanagarutse ku isoko rusange rya Afurika ryashyizweho n’amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali n’abakuru b’ibihugu bya Afurika muri 2018.

Perezida Paul Kagame yasabye ibihugu bya Afurika kongera ishoramari rishyirwa mu rwego rw’inganda kugira ngo iterambere ryazo ryihute uko bikwiye.

Yagize ati “Umuvuduko w’iterambere ry’inganda muri Afurika uracyari hasi cyane. Kugera ku ntego z’iterambere rya Afurika nkuko zikubiye mu cyerekezo 2063 dukeneye kongera ingengo y’imari tugenera iterambere ry’inganda mu bihugu byacu, tukanongera mu buryo bufatika ingufu z’amashanyarazi n’ibikorwaremezo. Tugomba kandi kubaka ubufatanye buhamye hagati ya za kaminuza n’abikorera, mu rwego rwo guteza imbere umuco wa inovasiyo urubyiruko rwacu rudasigaye inyuma. Gukora inkingo, imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga ni urwego rushya rw’inganda kuri Afurika. Ikintu cy’ingirakamaro kurusha ibindi ngo twihutishe iterambere ry’inganda muri Afurika ni isoko rusange rya Afurika.”

Kugeza ubu ibihugu 44 ni byo bimaze kwemeza burundu amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, Africa Continental Free Trade Area.

Aha Perezida Kagame yasabye ko inzitizi zose zigikoma mu nkokora isoko rusange rya Afurika zavaho vuba na bwangu kuko bitabaye ibyo Abyanyafurika baba bakomeje kwirangaraho.

Ati “Ibihe byarahindutse ndetse kwishyira hamwe mu by’ubukungu ku mugabane wacu ni ngombwa kurusha uko byahoze. Ntabwo twaba tumaze gutera intambwe ingana itya hanyuma ngo tugende biguruntege. Buri gihe duhora twibutswa akamaro ko gukorera hamwe. Ntawakwishoboza wenyine. Icyo ni cyo dukeneye gukora kugirango mu mezi ari imbere tubyaze umusaruro ufatika aya masezerano y’amateka ku mugabane wacu. Tugomba guhitamo; ahazaza hari mu biganza byacu, reka dutere intambwe dukore amahitamo akwiye.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byabimburiye ibindi mu bucuruzi bushingiye ku masezerano y’isoko rusange rya Afurika, aho rwatangiye kohereza ikawa n’icyayi muri Ghana.

Banki nyafurika Itsura Amajyambere ivuga ko kugeza ubu Afurika ikeneye inganda zongerera agaciro umusauro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kuko ari ho hari amahirwe menshi. Imibare y’iyi banki igaragaza ko isoko ry’ibiribwa muri Afurika rizaba rifite agaciro byibura ka miliyari igihumbi z’amadorali ya Amerika muri 2030.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage