AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Perezida Kagame yahamagariye Abanyarwanda kurushaho guharanira kwigira

Yanditswe Dec, 27 2021 16:45 PM | 70,237 Views



Perezida Paul Kagame yahamagariye Abanyarwanda bose kurushaho guharanira kwigira, no kwitegura guhangana n'icyashaka guhungabanya u Rwanda mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho mu ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze.

Ijambo rya Perezida Kagame rigaragaza uko igihugu gihagaze ryibanze cyane cyane ku bisubizo u Rwanda rwishatsemo, mu rwego rwo guhangana n'icyorezo cya COVID19 n'ingaruka zacyo.

Aha umukuru w'igihugu yagaragaje ko nubwo iki cyorezo cyaranzwe no guhindagurika, u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu guhangana nacyo rubikesha urukingo ndetse guhera umwaka utaha, mu Rwanda hakazatangira gukorerwa inkingo n'imiti by'indwara zinyuranye.

Yagize ati "Bumwe mu buryo bw'ingenzi twifashishije mu kurinda Abanyarwanda ni ugukingira igihugu cyose urukingo rwa COVID19. Kugeza ubu 80% y'abaturage bacu guhera ku bafite imyaka 12 kuzamura bahawe nibura urukingo rumwe. Turashimira ababigizemo uruhare bose harimo n'abafatanyabikorwa baduhaye inkingo n'izindi nkunga. Uko dukomeza gutera intambwe tujya imbere tugomba kurushaho kwigira kandi tukitegura guhangana n'icyashaka kuduhungabanya."

"Niyo mpamvu twatangiye gufatanya n'imiryango ari uw'Ubumwe bwa Afurika n'uw'Ubumwe bw'ibihugu by'i Burayi, ndetse n'amasosiyete nka BionTech mu gukorera inkingo n'indi miti mu Rwanda guhera mu mwaka utaha."

Umukuru w'igihugu yagaragaje ko icyorezo cya COVID19 cyashimangiye isano ikoranabuhanga rifitanye n'iterambere ry'ubukungu, ashimangira ko kuba u Rwanda rwarashyize imbaraga muri gahunda z'ikoranabuhanga hakiri kare byatumye rubasha kwigobotora iki cyorezo, ahamagarira urubyiruko n'abanyarwanda bose muri rusange gukomeza guhanga ibishya.

Ni mu gihe kandi muri uyu mwaka amashuri yamaze hafi umwaka afunze, yongeye gufungura abanyeshuri bakora ibizamini bya leta abandi barimuka ndetse n'amatora y'inzego z'ibanze araba nyuma yo gusubikwa inshuro 3.

Mu bukungu kandi Imibare y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamira iheruka igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cy'uyu mwaka, ubukungu bw'u Rwanda bwazamutseho 10.1% ugereranyije n'igihembwe cya gatatu cy'umwaka ushize wa 2020.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko bitari gushoboka iyo igihugu kitareba kure mu byemezo cyagendaga gifata.

Ati "Bitewe n'ibyemezo bishingiye ku bushishozi byafashwe muri uyu mwaka, ubukungu bw'u Rwanda bwariyongereye bishimishije kandi twizeye ko bizakomeza. Ikigega cyo kuzahura ubukungu cyingana na miliyari 100 z'amafaranga y'u Rwanda kugeza ubu cyafashije ubucuruzi bwibasiwe cyane harimo n'urwego rw'ubukerarugendo no kwakira abashyitsi gukomeza gukora kandi bagakomeza guha abanyarwanda akazi. Twakusanyije andi mafaranga azafasha mu gice cya kabiri cy'iyi gahunda. Azakomeza kunganira ishoramari risanzwe mu gihugu ndetse n'irishya. Ndagirango nshimire abasora bakomeje kugira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda nubwo hari icyorezo."

Muri Nyakanga uyu mwaka kandi nibwo u Rwanda rwohereje ingabo na polisi muri Mozambique, gufasha ingabo z'icyo gihugu guhanga n'iterabwoba mu ntara ya Cobo Delgado.

U Rwanda kandi rwohereje ingabo mu gihugu cya Santarafurika gufasha inzego z'umutekano z'icyo gihugu kubungabunga umutekano mu gihe cy'amatora abasha kuba mu ituze.

Perezida Kagame avuga ko ubwo butwererane n'amahanga mu by'umutekano, ari igipimo cyiza cy'imibanire y'u Rwanda n'amahanga ngo ariko kandi ibyo byashobotse kuko umutekano w'u Rwanda n'abarutuye ari ntavogerwa.

Ubusanzwe mu nama y'igihugu y'umushyikirano niho umukuru w'igihugu ageza ku banyarwanda Ijambo rigaragaza uko igihugu, gusa iyo nama ikaba yarasubitswe by'ikitaraganya kubera icyorezo cya COVID19 cyakajije umurego mu mpera z'uyu mwaka bitewe n'ubwoko bwa COVID19 yihinduranyije izwi nka Omicron.


Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize