AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abajyanama be i New York

Yanditswe Sep, 23 2019 09:53 AM | 8,684 Views



Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame ari i New York muri  Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye imirimo y'Inteko Rsange ya 74 y'Umuryango w'Ababimbye. 

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu bitangaza ko ku wa Kabiri tariki 24 Nzeri, Perezida Kagame azavugira ijambo muri iyo Nteko Rusange ifite isanganyamatsiko igira iti "Guhuriza hamwe imbaraga mu kurandura ubukene,guteza imbere ireme ry'uburezi no kubungabunga ikirere .

Aha i New York Perezida Kagame yabonanye n'abagize Inteko y'Abajyanama be ndetse n'aba guverinoma y'u Rwanda muri rusange Presidential Advisory Council, PAC, mu magambo ahinnye y'Icyongereza. Ni inteko igizwe n'Abanyarwanda ndetse n'impuguke mpuzamahanga.

Abagize iri tsinda bagaragazaga akanyamuneza mu maso,Umukuru w'Igihugu yabashimiye akazi keza bakora kandi agaragaza ko ibi  bifite uruhare rukomeye mu mpinduka zikomeje kuba mu Rwanda.

Umukuru w'Igihugu yababwiye ko inkuru yo kwiyubaka k'u Rwanda yamenyekanye imbere mu gihugu no hanze yacyo bayifatanyije n'Abanyarwanda, abo yashimangiye ko bishimiye ndetse akongeraho ko uwaba abishidikanye yagenda akababaza.

Perezida Kagame yavuze ko imibare igaragaza ibimaze kubakwa mu Rwanda yivugira kandi yubakiye ku bintu byinshi.

Yongeye ho ko igishimishije ari uko ibintu birushaho kugenda neza no mu gihe hirya no hino ku isi bitoroshye.Yashimangiye ko ibi byose bituruka ku bufatanye, ubucuti, gukora cyane ndetse no kutanamuka kw'Abanyarwanda ubwabo.

Biteganyijwe ko ku wa Mbere tariki 23 Nzeri,Perezida Kagame azitabira inama yo ku rwego rwo hejuru iziga kuri gahunda y'ubuvuzi kuri bose,ndetse akazavuga ijambo ubwo hazaba hatangizwa inama ku ngamba zo kubungabunga ikirere mu rwego rw'umuryango w'abibumbye.

Inkuru mu mashusho


Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #