AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa USA Donald Trump

Yanditswe Jan, 26 2018 18:28 PM | 7,760 Views



Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, bikaba byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.

Ibi biganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye na mugenzi we wa USA Donald Trump byabereye i Davos mu Busuwisi, ahari hateraniye inama y’Ihuriro ngarukamwaka ryiga ku bukungu bw’Isi. Ibiganiro bagiranye byagarutse ku mubano w'ibihugu byombi.

Perezida Donald Trump yavuze ko umubano wa USA n’u Rwanda waranzwe n’ubufatanye kandi buzakomeza, anashimira Perezida Kagame ku bw’inshingano  nshya agiye gutangira zo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe. Yagize ati, ‘’Byari iby’agaciro guhura na Perezida Kagame, twagiranye ibiganiro by’ingirakamaro ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera. dukorana ubucuruzi n’u Rwanda, muri rusange navuga ko dufitanye umubano mwiza. Ndagira ngo nkushimire Perezida ku bw’inshingano nshya zo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ni iby’agaciro, kandi tuzakomeza gufatanya. Nagirango nkubwire ko ari iby’agacire kukugira nk’inshuti.’’

Perezida wa Repubulika Paul Kagame nawe yakomoje ku mubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse avuga ko amavugurura akomeje gukorwa mu muryango wa Afurika yunze ubumwe azafasha impande zombi kungukira mu bufatanye. Ati, ’Twagiranye ibiganiro byiza byibanze ku nzego ebyiri, ubufatanye bw’u Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika. U Rwanda rwungukiye cyane mu bufasha bwa Leta zunze ubumwe za Amerika mu nzego zitandukanye yaba mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro dukorera mu bice bitandukanye by’isi, Amerika yakomeje kuba ku ruhande rwacu. yadufashije guteza imbere ubukungu bwacu, ubucuruzi, ishoramari. Twakira ba mukerarugendo benshi baturuka muri Amerika baza gusura u Rwanda reka ngushimire Perezida ku bw’uyu mubano mwiza dufitanye. Turanareba uburyo bwo gukomeza gukorana na Amerika nk’umuryango wa afurika yunze ubumwe aho twagize amavugurura y’uyu muryango azadufasha gukorera hamwe no kunoza ibyo dukora. Bizanafasha mu mikoranire na Leta zunze ubumwe za Amerika aho impande zizunguka, tuzi neza ngo ibi nibyo dukeneye kuri Amerika muri ubwo bufatanye. Ndagushimiye.’’

Ibi biganiro byahuje aba bakuru b’ibihugu byanitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku mpande zombi, ku ruhande rw’u Rwanda hari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’umuryango w’ibihugu bya afurika y’iburasirazuba, Louise Mushikiwabo; Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete na Francis Gatare uyobora Ikigo gishinzwe Mine, Gas na Peteroli.

Perezida Kagame kandi kuri uyu wa Gatanu yanahuye n’Umuyobozi mukuru wa Open Society, George Soros ari nawe washinze iki kigo gikorera I New York ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura