Yanditswe Jun, 13 2018 22:15 PM | 174,098 Views
Perezida wa Republika y’u Rwanda uri i Moscow mu Burusiya, yagiranye ibiganiro na mugenzi Vladimir Putin watangiye amuha ikaze mu murwa mukuru w’u Burusiya. Ibi biganiro bikaba byibanze ku ngingo zitandukanye ku birebana n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Mu ijambo rye ry’ikaze Vladimir Putin, yibukije ko Ministri we w’ububanyi n’amahanga Sergey Lavrov yagiriye uruzinduko mu Rwanda mu ntangiriro z’uku kwezi kwa gatandatu.
Perezida Putin yavuze ko uyu mwaka wa 2018 uhuriranye n’imyaka 55 ishize u Rwanda n’u Burusiya bifitanye umubano ushingiye ku bubanyi n’amahanga.
Yagaragarije mugenzi we w’u Rwanda ko anejejwe no kubona umwanya wo kuganira ku ntambwe uwo mubano w’ibihugu umaze gutera ujya mbere. Yanamwifurije kandi kugubwa neza no kugirira ibihe byize i Moscow muri iki gihe cy’igikombe cy’isi kibura amasaha make ngo gitangire aho mu Burusiya.
Perezida Paul Kagame nawe yamushimiye ikaze yamuhaye no kuba yaramutumiye ngo asure u Burusiya, kuri ibi hakiyongeraho no kuba mu bashyitsi batumiwe mu gikombe cy’isi. Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakomeje avuga ko anejejwe cyane no kuba kugeza ubu umubno w’ibihugu byombi umaze imyaka 55, kandi ko ukwiye gukomeza gushimangirwa kugira ngo urusheho kugirira akamaro impande zombi.
Perezida Kagame nawe yagarutse ku ruzinduko rwa Ministri w’ububanyi n’amahanga Lavrov n’intumwa yari ayoboye i Kigali. Yavuze ko rugomba kuba umusingi wo kurushaho gukomeza umubano w’ibihugu byombi. Perezida Kagame kandi yashimuye by’umwihariko mugenzi we Putin kubera inkunga n’ubufatanye bw’u Burusiya mu nzego zitandukanye, zifitiye u Rwanda akamaro kanini.
Zimwe muri izo nzego ni nko mu burezi, mu mahugurwa, mu bufatanye mu bya gisirikare no mu zindi nzego.
Umukuru w’igihugu yanzuye ijambo rye avuga ko bategereje kubona abikorera b’Abarusiya mu Rwanda no kubona bamwe muri bo basura u Rwanda mu rwego rwo kwirebera amahirwe ahari bafatanya n’Abanyarwanda mu gushoramo imari.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru