AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara

Yanditswe Jan, 26 2022 19:51 PM | 42,395 Views



Abaturage bo mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Save baherutse kwibasira n'imvura yari irimo umuyaga mwinshi n'urubura, baravuga ko kuba Perezida wa Sena y'u Rwanda yabasuye akabagezaho inkunga Perezida wa Republika Paul Kagame yabageneye ku giti cye, bibagaragariza ko leta ibari hafi mu bibazo bagize.

Ibi biza byatwaye ubuzima bw'umuturage umwe, hanangirika inzu 100 mu buryo bunyuranye mu tugari twa Zivu, Shyanda na Munazi mu Murenge wa Save. 

Ni ibiza byaturutse ku mvura yarimo umuyaga mwinshi n'urubura yaguye ku mugoroba wo ku wa kane tariki 20, byanangije kandi n'imirima y'abaturage bagera ku 2000.

Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin wasuye aba baturage, avuga ko yaje nk'uvuka muri uyu murenge wa Save ariko anazanye ubutumwa bwa perezida wa Republika y'u Rwanda, Paul Kagame wabageneye ubwe ku giti cye miliyoni 10 Frw.

Uretse iyi nkunga y’amafaranga bashyikirijwe, aba baturage kandi banagenewe amabati azabafasha gusana inzu zabo. 

Nyuma yo kubarura neza ibyangiritse byose hari n’izindi nkunga bazagenerwa, bakaba bashima cyane ubuyobozi bw'igihugu kuko bubazirikana.

Muri uru ruzinduko kandi Perezida wa Sena yanasuye kandi ibikorwa binyuranye birimo gymnase ya Gisagara, umujyi wa Gisagara urimo kubakwa, urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabuye, guest house ya Gisagara ndetse n'icyanya cyahariwe inganda ahasuwe uruganda rutunganya ibikomoka ku bitoki, urukora kawunga n'uruzajya rutunganya inyama.


 Kalisa Evariste




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama