Yanditswe Sep, 07 2020 11:15 AM | 45,531 Views
Mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko umubano w'u Rwanda n'ibihugu bituranye nka
Burundi na Uganda, hakirimo agatotsi gusa ngo umubano w’ibihugu byose ushingira
ku nyungu byose biwufitemo.
Muri iki kiganiro Perezida wa Repubulika Paul
Kagame,yavuze ko mbere na mbere u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo gushaka kubana
neza n'ibindi bihugu ndetse no guteza imbere ibiganiro hagati y'impande zombi
kandi ko ariyo nzira bigaraga ko izakomeza kunyurwamo.
Yagize ati "Umubano wacu n’u Burundi na Uganda biracyarimo agatotsi ni ibintu bigishaka ibyo twakora kugira ngo bifate umurongo abantu babane neza ndetse nko ku Burundi ngirango mwagiye mubikurikirana twagerageje gukora ibyo dushoboye bijyanye n’aho igihe cyigeze n’ibyakorwa kugira ngo tube twabana ariko abarundi ntabwo babyihutiye ntabwo babyitabiriye uko ubundi byari bikwiye ariko twembe twerekanye ubushake ariko muri ubu bushake tunavuga ko buriye iyo umuntu agushaka ngo mubane neza biri mu nyungu zanyu mwembi.’’
Umukuru w'Igihugu kandi avuga ko hakenewe ubucuti yise "buzima" hagati y'ibyo bihugu n'u Rwanda, u Burundi na Uganda aho gushyiraho amananiza kuko imibanire y'ibihugu myiza atari u Rwanda gusa ruyungukiramo, inyungu ziba ziri ku mpande zombi.
Ati ‘’N’abanya Uganda kubana tubereka ibyo bakora bigamije guhungabanya u Rwanda bigira bitya bigahinduka bati twabikoze ejo hakavuka ibindi. Na bo ubutumwa ni bumwe bwo kuvuga ngo turashaka amahoro namwe, turashaka kumvikana namwe. Dushora kuba inshuti z’ibitangaza, kuba inshuti gusa zigirirana neza kugira ngo buri wese abone icyo yifuza ni aho twebwe turi kuri Uganda no ku Burundi...Hakenewe ubucuti buzima.’’
Ku bijyanye n'umubano w'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ku byaha byaba byarakozwe mu ntambara zo muri Congo; Perezida Kagame avuga ko izo ntambara z'amateka ingaruka zazo n'ibyaha by'intambara byazikozwemo bishyirwa ku Rwanda, kandi ababikora baba bashaka guhisha uruhare rwabo muri izo ntambara.
Umukuru w’igihugu avuga kandi ko hari abantu baba babiri inyuma batishimiye umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Congo kugirango ukuri kutajya ahagaragara ku ruhare rwabo.
Yagize ati "Izi ntambara zabaye kandi zinafite amateka, koroshya buri kimwe cyose no kuvuga ngo u Rwanda rwakoze ibi n’ibi, nshobora guhita mbyumva mu buryo bworoshye uburyo uwo ari we wese uburimo ategura gukora. Ni nko gufata ibi byose ukabikura ku bandi kubishyira ku Rwanda kuko bitanga Mask nziza cyane ishobora guhisha ibyo bashaka guhisha bijyane n’uruhare rwabo bwite. Mu by’ukuri njyewe sinumva ukuntu umuntu ari kwigaragambya arwanya ambasade yacu i Kinshasa[ ni iyihe nkuru ko ntayumva ?] ko ambasaderi uri hariya mu kugerageza kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi, bituranye, bivandimwe byakabaye bikorana neza, bishatse kuvuga ko ubikora aba arwanya uyu mubano. Yego, ibyo bisobanuye ko inyuma y’ibyo hari abantu batishimiye umubano mwiza, kuko uwo mubano ugomba guhoramo amakimbirane no guhangana kugira ngo ukuri k’ uruhare rwabo kutajya ahagaragara.’’
Perezida Kagame yagaragaje ko hamwe no guhangana n'ingaruka za COVID19 ku bukungu bw'umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba u Rwanda rukomeza gushora imari mu nzego zitandukanye, guteza imbere inganda, haba mu Rwanda no mu bindi bihugu bya EAC kongererera agaciro umusaruro w'ibikomoka mu karere, ndetse no guteza imbere imikoranire myiza mu bihugu bigize uwo muryango hashakishwa ishoramari mu guhangana n'izo ngaruka z'ubukungu zatewe na covid19.
Ku bibazo by'imibanire y'ibihugu byo mu muryango wa EAC, yagaragaje ko hazakomeza gutezwa imbere ikoranabuhanga kugirango hakomeze ibiganiro, kuko muri ibi bihe bya COVID19 bigenda gahoro.
Bienvenue Redemptus
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru