AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’abatuye isi batagerwaho na murandasi

Yanditswe Jun, 06 2022 19:33 PM | 155,373 Views



Perezida Paul Kagame asanga gukemura ikibazo cy’ubusumbane butuma abagera kuri kimwe cya gatatu cy’abatuye Isi batagerwaho na murandasi, bisaba ubufatanye hagati ya leta n’abikorera kuko nta wabyishoboza wenyine.

Umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama mpuzamahanga ku iterambere ry’ikoranabuhanga.

Iyi nama izwi nka World Telecommunication Development Conference igiye kumara ibyumweru 2 ihurije i Kigali ababarirwa mu 1 300 biga ku iterambere ry’ikoranabuhanga ku Isi.

Perezida Kagame wayitangije ku mugaragaro avuga ko kuba kimwe cya gatatu cy’abatuye Isi batagerwaho na murandasi ari ikimenyetso gikomeye cy’ubusumbane hagati y’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, ubusumbane bwarushijeho kwiyongera kubera icyorezo cya COVID19.

"Mu Rwanda no ku Isi yose icyorezo cyihutishije imikoreshereze y’ikoranabuhanga ariko imbogamizi zo zagumyeho. Kubona internet yihuta ntibyakomeje kwihuta ku muvuduko w’impinduramatwara ya mbere mu by’ikoranabuhanga no kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga muri rusange. Mu gihe ubwo busumbane bwakomeza kwirengagizwa iterambere rizakomeza kwihuta kurushaho mu bice bimwe by’Isi mu gihe ahandi rizasubira inyuma. Imibare irivugira; kimwe cya gatatu cy’abatuye Isi nta internet bafite kandi benshi muri bo ni abagore bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere."

"Kugena ahazaza h’ubukungu bwubakiye ku ikoranabuhanga no gukora ku buryo nta n’umwe usigara inyuma ni ibyacu twese kandi biratureba twese ngo dufatanye. Nta kigo, igihugu cg urwego rufite ubushobozi bwo kubikora rwonyine. Tugomba rero gushyira imbere ubufatanye hagati ya leta n’abikorera kugirango twagure imiyoboro ikoranabuhanga rigere kuri bose kandi abakiri inyuma bahabwe ubumenyi mu by’ikoranabuhanga."

Perezida Kagame kandi yagaragaje urubyiruko nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi muri iyi gahunda abizeza ubufatanye.

"Mu gihe duhatana ngo twese umuhigo wo kugeza internet ihendutse kuri bose urubyiruko rukwiye kuba ku isonga. Ndashaka kwizeza uwavuze mu izina ry’urubyiruko rwo ku Isi ko bamwe muri twe twamwumvise neza cyane. Urubyiruko n’ubundi ni icyiciro cy’abafite internet kurusha abandi ariko nanone ibyo bivuze ko ari nabo bafite ibyago byinshi by’umutekano muke uba mu ikoranabuhanga. Urugero nko mu Rwanda mu mwaka ushize twashyizeho itegeko rirengera rikanarinda amakuru y’abakoresha ikoranabuhanga bitanga umutekano ku bakenera ayo makuru n’abayakoresha ndetse na ba rwiyemezamirimo bo muri urwo rwego."

World Telecommunication Development Conference ihurije hamwe intumwa z’ibihugu bigize umuryango w’abibumbye, ibigo by’ikoranabuhanga, abikorera n’indi miryango mpuzamahanga mu rwego rwo kurebera hamwe aho Isi igeze yesa umuhigo w’intego z’iterambere rirambye wo kugeza internet ku batuye Isi bose.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye yifashishije ikoranabuhanga, yibukije abitabiriye iyi nama ko bitezweho byinshi.

Ati "Ubusumbane mu by’ikoranabuhanga buganisha ku busumbane mu mibereho, mu bukungu, hagati y’abagabo n’abagore bigatuma ubusumbane bwiyongera mu nguni zose kuva mu mijyi ujya mu byaro, kuva mu burezi ukagera mu buzima ndetse kuva no mu bana ukagera mu bakuze. Inshingano yanyu ni ukureba gahunda y’ibikorwa yatuma abadafite internet babarirwa hafi muri miliyari eshatu nabo ibageraho kuko kudasiga n’umwe inyuma bivuze kudasiga hari n’umwe udafite internet."

Muri iyi nama kandi Umunyamabanga mukuru w’ihuriro mpuzamahanga ry’ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, ITU, Houlin Zhao yashyikirije Perezida Kagame ishimwe kubera imiyoborere ntangarugero mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Yagize ati "Ntewe ishema no kugeza kuri Perezida Kagame ishimwe ryerekana umuhate w’u Rwanda wo guteza imbere ikoranabuhanga n’ubushake bwarwo bwo kugeza umuyoboro mugari wa internet, broadband, hose muri Afurika no ku Isi. Ikindi ni imiyoborere ye myiza kandi ihamye nk’umukuru w’igihugu cya Afurika ndetse akaba n’intangarugero mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Isi."

ITU World Telecommunication Development Conference iba buri myaka ine, iy’uyu mwaka ikaba izamara hafi ibyumweru bibiri. Iyi y’intumwa z’ibihugu yabanjirijwe n’iy'urubyiruko mu ikoranabuhanga yo izwi nka generation connect global youth summit 2022, ikaba yarabaye mu cyumweru gishize.

Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize