Yanditswe Sep, 16 2021 18:16 PM | 58,019 Views
Perezida wa Republika Paul Kagame ubwo yagezaga ikiganiro ku bitabiriye inama y’ikigo cyo mu Budage cya Stern Stewart Institute, yagaragaje ko hakwiye kuba imikoranire hagati y’abayobozi n’abayoborwa, ndetse asobanura ko imiyoborere itagomba gushingira ku miterere y’umuntu wisanze ari umuyobozi.
Muri iki kiganiro kandi Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’umuyobozi n’ubuyobozi mu mpinduka ziba mu mibereho y’abayoborwa.
Yagize ati “Mbere na mbere ubuyobozi bukwiye kumvikana mu buryo bw’imikoranire hagati y’abayobozi n’abayoborwa. Ntabwo ari ibijyanye n’imiterere y’umuntu byabaye ngomba ko aba umuyobozi. Mfite ibintu 2 byihariye mu bitekerezo byanjye. Icya 1 ni icyizere abaturage baba bafite ko umuntu arimo gukora ku bw’inyungu y’igihugu. Icya 2 ni uburyo bwo kubazwa inshingano zitanga umusaruro abaturage bategereje.”
Yunzemo ati “Kenshi na kenshi kuba abayobozi bemewe bishingira ku nzira banyuzemo n’uburyo bageze ku mwanya bariho, cyangwa se ku buryo bava kuri iyo mirimo. Ibindi biba hagati aho usanga bihabwa agaciro gake nyamara umusaruro mwiza cyangwa mubi w’ibyo umuyobozi yakoze biterwa n’uko abaturage baba bamubona. Rero usanga kenshi habaho kunyuranya hagati y’imyumvire y’abari imbere mu gihugu n’iy’abanyamahanga ku mikorere y’abayobozi batandukanye."
Umukuru w’Igihugu yavuze ko umuyobozi cyangwa ubuyobozi butanga umusaruro ufatika mu mibereho myiza y’abaturage aba yageze ku nshingano uko bikwiye, gusa ashimangira ko abayobozi badashobora gukora bonyine.
Ati "Abayobozi ntibashobora kuyobora ibihugu bonyine. Bashobora gushyiraho umurongo n’icyerekezo bakanazamura urugero rw’ibyifuzwa kugerwaho, babishyizemo rubanda mu buryo butaziguye. Ni yo mpamvu muri Afrika abayobozi tumara igihe kinini tugirana ibiganiro n’abaturage bacu. No mu Rwanda ni uko bimeze. Gushyira ingufu mu kuzamura urubyiruko intego ni ukugirango bigire, bigirire icyizere kurushaho babe abahanga ibishya kurusha uko byari bimeze mu bisekuruza byatambutse. Bitategenze gutyo nta yinzi nzira yo kurinda ibyo igihugu cyacu cy’u Rwanda cyagezeho mu myaka 27 ishize."
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru