AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagaragaje ubwihutirwe bwo kubona ibikoresho byo guhangana na Covid-19

Yanditswe Apr, 23 2021 21:24 PM | 34,317 Views



Perezida Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rutazatezuka ku ntego za  gahunda igamije gushyiraho uburyo bwo kubona  ibikoresho byo guhangana na Covid-19.

Ibi Umukuru w’igihugu yabagarutseho kuri uyu wa Gatanu, mu gihe hizihizwa isabukuru y’umwaka umwe iyi gahunda yiswe “Access to COVID-19 Tools Accelerator” igiyeho.

Mu ijambo rye, umukuru w'igihugu yashimiye Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima, Dr Tedros Adhanom ku muhate wo guhangana n’iki cyorezo.

Yavuze ko yishimiye kwizihiza iyi sabukuru ya gahunda ya mbere  igamije gufasha kubona ibikoresho byo kurwanya covid-19.

Yagize ati “Ndashimira Dr Tedros hamwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, kubwo kuyobora izi ngamba zo guhangana n’iki cyorezo cyugarije isi.”

Avuga ko iyi gahunda yabaye uburyo rukumbi bwo gufasha kubona uburyo bwo kurinda ubuzima icyorezo cya covid-19,  binyuze mu kubona ibikoresho byo gupima, inkingo ndetse no kuvura abarwaye iki cyorezo.

Ati “Mu gihe iki cyorezo gikomeje ndetse kenshi na kenshi mu buryo butari bwitezwe, hakenewe gukorwa byinshi mu gukuraho inzitizi zituma hatabaho kubona ibikoresho no kubisaranganya  mu buryo bungana, byumwihariko Afurika iracyari inyuma mu gukora ibikoresho by’ ingenzi byifashishwa mu gukumira no guhangana na covid-19.”

Avuga ko hari imbaraga zirimo gushyirwa mu kubaka ubwo bushobozi, ariko ibyo bisaba umusanzu w’inzego zitandukanye  kugira ngo bikorwe uko bikwiye, kandi byihuse mu buryo buhagije hagamijwe gukumira iki cyorezo no kwitegura ikindi cyakwaduka.

Yatangaje ko u Rwanda rukomeye cyane ku ntego  za gahunda yo gufasha kubona ibikoresho byo kurwanya covid-19.

Avuga ko kuri ubu hari amasomo yo kwiga kugira ngo iyi gahunda irusheho gutanga umusaruro, kandi ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’ishami ry’umuryango w’abibumbye n’abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo batsinze icyorezo cya covid-19.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira