Yanditswe Apr, 23 2021 21:24 PM | 34,317 Views
Perezida Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda
rutazatezuka ku ntego za gahunda igamije
gushyiraho uburyo bwo kubona ibikoresho
byo guhangana na Covid-19.
Ibi Umukuru w’igihugu yabagarutseho kuri uyu wa Gatanu, mu gihe hizihizwa isabukuru y’umwaka umwe iyi gahunda yiswe “Access to COVID-19 Tools Accelerator” igiyeho.
Mu ijambo rye, umukuru w'igihugu yashimiye Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima, Dr Tedros Adhanom ku muhate wo guhangana n’iki cyorezo.
Yavuze ko yishimiye kwizihiza iyi sabukuru ya gahunda ya mbere igamije gufasha kubona ibikoresho byo kurwanya covid-19.
Yagize ati “Ndashimira Dr Tedros hamwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, kubwo kuyobora izi ngamba zo guhangana n’iki cyorezo cyugarije isi.”
Avuga ko iyi gahunda yabaye uburyo rukumbi bwo gufasha kubona uburyo bwo kurinda ubuzima icyorezo cya covid-19, binyuze mu kubona ibikoresho byo gupima, inkingo ndetse no kuvura abarwaye iki cyorezo.
Ati “Mu gihe iki cyorezo gikomeje ndetse kenshi na kenshi mu buryo butari bwitezwe, hakenewe gukorwa byinshi mu gukuraho inzitizi zituma hatabaho kubona ibikoresho no kubisaranganya mu buryo bungana, byumwihariko Afurika iracyari inyuma mu gukora ibikoresho by’ ingenzi byifashishwa mu gukumira no guhangana na covid-19.”
Avuga ko hari imbaraga zirimo gushyirwa mu kubaka ubwo bushobozi, ariko ibyo bisaba umusanzu w’inzego zitandukanye kugira ngo bikorwe uko bikwiye, kandi byihuse mu buryo buhagije hagamijwe gukumira iki cyorezo no kwitegura ikindi cyakwaduka.
Yatangaje ko u Rwanda rukomeye cyane ku ntego za gahunda yo gufasha kubona ibikoresho byo kurwanya covid-19.
Avuga ko kuri ubu hari amasomo yo kwiga kugira ngo iyi gahunda irusheho gutanga umusaruro, kandi ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’ishami ry’umuryango w’abibumbye n’abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo batsinze icyorezo cya covid-19.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
1 hour
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru