AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagaragaje ko imitekerereze ireba kure yagiriye akamaro u Rwanda

Yanditswe Jul, 28 2019 13:04 PM | 7,869 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko imitekerereze ireba kure ndetse n'ubufatanye bw'Abanyarwanda bwubakiye ku bumwe butajegajega ari wo murage nyawo ukwiye kubakirwaho u Rwanda rubereye bene rwo.

Umukuru w'Igihugu ibi yabigaragarije muri Nigeria kuri uyu wa gatandatu mu ihuriro nyafurika ry'abikorera biganjemo ab'urubyiruko, mu kiganiro yahuriyemo na bagenzi be barimo Macky Sall wa Senegal, Felix Tshisekedi wa DRC, ndetse na Visi Perezida wa Nigeria Prof. Yemi Osinbajo.

Perezida Kagame yabajijwe uburyo u Rwanda rwabashije kwihuta mu iterambere mu nzego zinyuranye, byumwihariko ibanga rwakoresheje ngo rugere ku mwanya wa 29 ku Isi mu bihugu byorohereza ishoramari nk’uko raporo ya Banki y'Isi izwi nka ‘Doing business’ yo muri uyu mwaka ibigaragaza.

Yagize ati “Ikintu cya mbere twabanje kwitaho, ni imitekerereze y'abaturage bacu, kuko hari ubwo mu mateka yacu abantu bari baratojwe kwicara bagahora iteka bategereje guhabwa ibyo ubuntu biturutse mu mahanga. Byadusabye rero gushaka uko Abanyarwanda ubwabo bumva ko ibibazo byabo ari bo bireba kandi bagomba kubyikemurira. Ibyo kandi byajyanaga no gushaka uburyo bushya bw'imikorere bitari no muri politiki gusa aho wasangaga abantu bavuga ibintu bizima ariko bagakora bike! Muri uko guhindura imyumvire rero, ni ho abaturage bacu bavuze bati, iterambere ni ikintu tugomba kugeraho, uburumbuke na bwo ni uko, ahubwo twabigeraho dute?”


Perezida wa Senegal Macky Sall, na we yashimangiye ko umugabane wa Afurika wahinduye ingendo kandi ko ngo nubwo inzira ikiri ndende, ihuriro nk'iri ni ikimenyetso cy'ubushake abanyafrika bafite bwo kwikemurira ibibazo.

Ati “Ntabwo bisanzwe ko abakuru b'ibihugu bya Afurika bahurira hamwe gutya ku gitekerezo cy'abikorera. Ibyo birerekana rero ko Afurika irimo gutera intambwe kandi ni intambwe idasubira inyuma, intambwe igamije ahazaza heza ha Afurika, kuko twese twamaze kumva neza ko iterambere

ry'umugabane wacu ritareba inzego za leta gusa ko ahubwo ari inshingano za leta n'abikorera.”

Vise Perezida wa Nigeria Yemi Osnibajo na we yashimangiye ko umugabane wa Afurika ufite amahirwe menshi urubyiruko rukwiye kubyaza umusaruro kuko Isi yose n'abanyafurika by’umwihariko ari bo bahanze amaso.

Yagize ati “Munyemerere mbere yo kwicara ngire icyo mbibwirira mwe mukiri bato; ndifuza kubabwira ko muriho mu gihe kiza kurusha ibindi. Uyu munsi telephones zigezweho abantu bafite zifite ubushobozi bukubye inshiro zirenga 100 icyogajuru cyagejeje abantu ba mbere ku kwezi. Iki ni cyo gihe rero kirimo iterambere rikataje mu mateka ya muntu kuva yabaho, kandi igisekuru cyanyu ni cyo cyagize ayo mahirwe mu byabayeho byose, bityo rero twese duhanze amaso ibyo mukora n'ibyo mugeraho.”

Aha ni ho Perezida Felix Tshisekedi yahereye, maze ashimangira ko leta zikwiye gushyigikira urubyiruko mu bikorwa byarwo bigamije iterambere kuko ngo ikiguzi cyo kutabikora kiremereye.

Ati “Ntabwo nahwemye kubivuga ko nyuma y’ubutunzi bwose igihugu cyacu gifite, ikintu cya mbere cyo kwitabwaho ni urubyiruko. Urubyiruko ni intwaro ikomeye y’iterambere ariko ni ukwitonda kuko rushobora no kuba intwaro isenya abanyapolitiki batabitaho uko bikwiye.”

Perezida Kagame yagaragaje kandi iterambere ridaheza nk'intwaro ikomeye yo kugera ku majyambere arambye.

Aha yabajijwe ku mpungenge z'uko iterambere ry'u Rwanda rishobora kudindira cyangwa rigasubira inyuma mu gihe azaba atakiri umukuru w'igihugu, maze ashimangira ko izo mpungenge nta shingiro zifite kuko ibyagezweho ari umusaruro w'Abanyarwanda bose aho kuba umuntu ku giti cye. 

Yagize ati “Ibyo nta kibazo kirimo kuko iyo wabashije gukora ibyo wasabwaga, hanyuma ukaba ari nawe kibazo cyonyine gisigaye, ibyo biroroshye kubikemura. Umurage ntabwo ari njyewe, ahubwo ni icyo wasize mu gihe cyawe. Igihugu cyacu cyari cyarashwanyagujwe na politiki z'ivangura, ariko ubu twabashije kongera kunga ubumwe igihugu kigaruka mu murongo w'iterambere tugenda tunarigeraho buhoro buhoro. Niba rero ibyo bigerwaho, ni ukubera abaturage, inzego ndetse na politiki zashyizweho.”

Ihuriro nyafrika ry'abikorera biganjemo urubyiruko, riteranyirije muri Nigeria abasaga ibihumbi 5 baturutse hirya no hino muri Afurika. Rikaba ritegurwa n'Umuryango Tony Elumelu Foundation, washinzwe n'umunyemari Tony Elumelu w'Umunyanijeriya.

Divin UWAYO




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #