Kaminuza ya Cape Town ikwiye kugira uruhare mu kwishyira hamwe kwa Afurika-Perezida Kagame

AGEZWEHO

  • Bamwe mu bize amasomo y’uburezi budaheza bavuga ko babuze icyo bakora – Soma inkuru...
  • Ibarura2022: NISR yasoje igikorwa cyo gushyira nimero ku nzu – Soma inkuru...

Kaminuza ya Cape Town ikwiye kugira uruhare mu kwishyira hamwe kwa Afurika-Perezida Kagame

Yanditswe Dec, 10 2021 20:40 PM | 76,141 Views



Perezida Paul Kagame yavuze ko Kaminuza ya Cape Town yo muri Afurika Y'Epfo, ikwiye kugira uruhare rukomeye mu kwishyira hamwe kwa Afurika mu bukungu no gushimangira ubumwe bw’Abanyafurika muri rusange.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije mu muhango wo kwimika, Dr Precious Moloi-Motsepe nk’umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Cape Town, Imwe mu zikomeye muri Afurika no ku Isi muri rusange.

Muri iri jambo yavuze hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yagaragaje Dr Precious Moloi-Motsepe nk’umugore waharaniye kugaragaza ishusho nyayo y’iterambere rya Afurika Y'Epfo n’icyerekezo icyo gihugu gifite mu ruhando mpuzamahanga, maze amwifuriza imirimo myiza.

Yagize ati "Kaminuza ya Cape Town ntabwo ari imwe muri Kaminuza nziza Afurika ifite gusa ahubwo iri no muri Kaminuza z’icyitegererezo ku Isi. Mu bize muri iyi kaminuza harimo abahanga b’indashyikirwa Afurika Y'Epfo yagize mu mateka yayo, mu Rwanda ndetse no muri Afurika yose muri rusange, igihe abanyeshuri bacu bamaze biga muri Kaminuza ya Cape Town nticyabubatse mu bumenyi gusa ahubwo byanabagize abakozi beza batanga umusaruro nyuma yo gusoza amasomo."

"Kuba Chancellor, birenze kuba umuyobozi w’icyubahiro wa kaminuza. Mu gihe gishize umuyobozi ucyuye igihe wa kaminuza ya Cape Town yabaye indorerwamo nziza y’aho Afurica y'Epfo iri n’aho igana. Dr Precious ntabwo ari umusimbura nyawe wa mushiki wacu Graca Machel ahubwo ni icyitekererezo nk’umuhanga mu by’ubugenge, umugiraneza ndetse na rwiyemezamirimo. Mu bihe biri imbere turifuza kubona ubufatanye burushijeho hagati ya Kaminuza ya Cape Town n’Umugabane wacu wose mu gihe dukomeje kubaka ubutwererane mu by’ubukungu n’ubumwe bwa Afurika." 

Dr Precious Moloi-Motsepe ni umugore usanzwe ari umushoramari muri Afurika y’Epfo.  

Mu mwaka ushize ikinyamakuu Fobres Magazine cyamushyize mu rutonde rw’abagore 50 bakomeye muri Afurika bavuga rikumvikana.

Abaye umuyobozi wa 6 w’iyi kaminuza yashinzwe mu1829, akaba asimbuye Graca Machel wahoze ari umugore wa Nelson Mandela wigeze kuba Perezida wa Afurika Y'Epfo.

Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ababyeyi b'Intwaza muri Rusizi barashimira Perezida Kagame wabubakiye akana

Impuguke mu muco ziranenga imyambarire n’ubusinzi biranga rumwe mu rubyiru

RCS yasezereye mu cyubahiro abakozi b'uru rwego 86 bagiye mu kiruhuko cy&#

BNR yagaragaje ko icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibyo igihugu gitumiz

SENA yatoye umushinga w'itegeko ngenga rigena imicungire y'imari ya le

BNR yazamuye igipimo cy’inyungu iheraho inguzanyo banki z’ubucuruzi