Perezida Kagame yagaragaje abagore nka kimwe mu byiciro byahungabanyijwe na COVID19

AGEZWEHO

  • AMAFOTO: Isura ya Kigali ku minsi wa kabiri wa Guma mu Rugo – Soma inkuru...
  • Ishusho y’umunsi wa mbere wa Guma mu rugo i Kigali – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagaragaje abagore nka kimwe mu byiciro byahungabanyijwe na COVID19

Yanditswe Nov, 22 2020 21:26 PM
47,526 Views



Ku munsi wa 2 w’inama y’ihuriro ry’ibihugu 20 bya mbere bikize ku Isi, G20, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko abagore nka kimwe mu byiciro byahungabanyijwe bikomeye n’icyorezo cya COVID19.

Kuri iki cyumweru Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu bitandukanye bitabiriye ibiganiro by’umunsi wa kabiri w’inama ya G20 2020.

Mu ijambo rye nk’uhagarariye ikigo cy’umuryango wa Africa yunze ubumwe gishinzwe iterambere, NEPAD, umukuru w’igihugu yagaragaje ko kubaka ahazaza hadaheza kandi harambye bisaba ubufatanye mpuzamahanga.

Mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID19 byumwihariko, umukuru w’igihugu yagaragaje ibintu 3 by’ingenzi bikwiye kwitabwaho birimo imihindagurikire y’ikirere, kugabanya ubusumbane mu ikwirakwizwa ry’umuyoboro mugari wa internet, broadband ndetse n’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore. 

Yagize ati “Mbere na mbere ku bijyanye no kwita ku bidukikije mu buryo burambye, icyakorwa kandi kigatanga umusaruro ufatika ni ukwemeza burundu amasezerano ya Kigali ku mihindagurikire y’ikirere kandi akubahirizwa nkuko n’amasezerano ya Montreal abiteganya. Turetse imyuka ya carbone iva mu bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga igahumanya ikirere, byatuma ubushyuhe Isi yari kuzagerago muri 2 100 bugabanukaho nibura degre celcius 0.5 nkuko inzobere zibivuga. Ibyo kandi bingana na ¼ cy’intego z’amasezerano ya Paris bikaba n’urugero rwiza rw’ubufatanye hagati ya leta n’abikorera. Amasezerano ya Kigali yatangiye gushyirwa mu bikorwa ndetse ibihugu birenga 100 byamaze kuyemeza. Ndasaba n’ibihugu bisigaye kuyemeza vuba hashoboka.”

Perezida Kagame yashimye uruhare rw’ibihugu bigize G20 mu kugeza ku batuye isi umuyoboro mugari wa internet.

Ati “Icyorezo cya COVID19 cyatweretse ubusumbane bukabije mu Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Bikomeje kugaragara ko murandasi ari ishingiro ry’uburezi, ubuvuzi no guhanga imirimo. Turashima umusanzu wa G20 mu rugendo rugana ku ntego z’iterambere rirambye n’iz’umunyamabanga mukuru wa LONI zigamije kugeza kuri bose umuyoboro mugari wa murandasi.”

Yanavuze ko icyorezo cya COVID19 cyagize ingaruka mu byiciro by’abantu m buryo bunyuranye ariko yibanda cyane ku bagore.

Ati “Icya nyuma ni uko icyorezo cyagize ingaruka ku bagore kurusha abandi. Umutwaro wo kwita ku bo mu muryango ni bo ba mbere bawikorera. Byabaye ngombwa kandi ko abagore bareka imirimo yabo isanzwe bakoraga kugira ngo babone uko bita ku bana mu gihe cya Guma mu rugo. Ntabwo twakomeza kwihanganira ubusumbane bushingiye ku gitsina mu gihe tuvuga ahazaza harambye kandi hadasiga inuma n’umwe.”

Inama y’ibihugu 20 bya mbere bikize mu Isi, G20, uyu mwaka yakiriwe n’igihugu cya Arabia Saudite kiyoboye G20 muri iki gihe ariko kubera icyorezo cya COVID19 ikorwa mu buryo bwifashisha ikoranabuhanga. Ni inama yasoje imirimo yayo kuri iki cyumweru, isozwa n’umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud wa Arabie Saoudite.

Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

AMAFOTO: Isura ya Kigali ku minsi wa kabiri wa Guma mu Rugo

Ishusho y’umunsi wa mbere wa Guma mu rugo i Kigali

COVID19: Mu minsi 50 i Kigali ubwandu bwavuye kuri 3% bugera kuri 12%

13 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19

Abarenga miliyoni 2 bamaze kwicwa na COVID19, urukingo ruhanzwe amaso

Impungenge z’abafite abana bagiye gusubira ku ishuri mu gihe COVID19 ikome