AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yaganiriye n'abagize urugaga rw'abacuruzi muri EAC

Yanditswe Sep, 17 2019 09:26 AM | 5,544 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame, unayoboye Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba kuri uyu wa Mbere yakiriye mu biro bye anagirarana ibiganiro n'itsinda ry'abikorera 17 bari mu ihuriro rya East African Business Council. Ibi biganiro byagarutse ku mbogamizi zidindiza ubucuruzi banasaba Perezida Kagame kubafasha mu rugamba rwo kuzikemura.

Izi ntumwa z'ihuriro ry'ingaga z'abikorera muri Afurika y’Iburasirazuba zijya kubonana n'Umukuru w'Igihugu zari ziherekejwe na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye ndetse n'ubuyobozi bw'urugaga rw'abikorera mu Rwanda. 

Ibiganiro bagiranye n'Umukuru w'Igihugu byibanze ahanini ku bibazo bidindiza ubucuruzi mu karere n'uburyo abikorera bafatanya na za Leta zo mu karere kubishakira umuti uhuriweho nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda Robert Bafakulera.

Yagize ati "Ibiganiro n'Umukuru w'Igihugu byari bishingiye ku mikoranire y'abikorera na za Leta, ibibazo biri hagati muri ibi bihugu bituma ubucuruzi butagenda neza, cyane cyane ibigora abacuruzi mu gihe bava mu gihugu bajya mu kindi. Ikindi baganiriyeho ni uburyo abayobozi b'ibihugu byo muri EAC bakorana n'abikorera."

Umuyobozi wa EABC, Nicholas Nesbitt, wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko mu mbogamizi nyinshi zagarutseho harimo by'umwihariko ikibazo cy'ibiciro by'ingendo z'indege mu karere bigihanitse.

Yagize ati "Twanaganiriye cyane ku buryo twagabanya ibiciro by'ingendo z'indege muri Afurika y'Iburasirazuba, kugira ngo twugurure ikirere cyacu. Ikindi gikomeye ni ibiciro by'itumanaho muri Afurika y'Iburasirazuba birahanitse cyane. Turifuza kugira umuyoboro umwe w'itumanaho mu karere byoroshya itumanaho uko umuntu avuye mu gihugu cye ajya mu kindi."

Na ho umuyobozi nshingwabikorwa wa EABC, Peter Mathuki, yashimiye Perezida Paul Kagame ko aharanira guteza imbere urwego rw'abikorera mu karere no gushaka uko uyu mugabane ugira ijambo rimwe mu ruhando mpuzamahanga mu rwego rw'ubucuruzi.

Yagize ati "Ni umuyobozi uri ku isonga mu guhuza ibihugu byo mu karere ngo bikorane, ni we wimakaza ibijyanye no kugira ijwi rimwe mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba ndetse no kugira ijwi rimwe rya Afurika. Afite ubushake bwo kubona ihuriro ry'ingaga z'abikorera muri Afurika y'Iburasirazuba zitera imbere anahuza ibihugu byo mu karere hamwe kugira ngo bakemurire hamwe inzitizi zindindiza ubucuruzi."

Imibare ya komisiyo y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe ubukungu bwa Afurika, UNECA igaragaza ko agaciro k'ubuhahirane mu bihugu byo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba kari miliyali 2.4 muri 2017, igipimo kiri hasi ya 20% mu gihe hari ibindi bice by'uyu mugabane biri hejuru y'iki gipimo. Izi ntumwa za EABC zivuga ko zifuza ko iki gipimo cyazamuka kikarenga nibura 35%. 

RUZIGA Emmanuel Masantura 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize