Perezida Kagame yaganiriye na Tshisekedi i Kinshasa

AGEZWEHO

  • Abasirikare 150 b’Abaholandi bari mu mahugurwa mu Rwanda – Soma inkuru...
  • Ahahoze inkambi y’impunzi ya Gihembe hatangiye gusubiranwa mu rwego rwo kuhabungabunga – Soma inkuru...

Perezida Kagame yaganiriye na Tshisekedi i Kinshasa

Yanditswe Nov, 25 2021 20:34 PM | 133,752 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Kane yakiriwe na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi muri Palais de la Nation bagirana ibiganiro.

Ibi biganiro by’abakuru b’ibihugu byabaye mbere y’inama  yiga ku ruhare rw’abagabo mu guteza Imbere uburinganire, hakumirwa ihohoterwa rishingiye ku gutsina.

Umukuru w’igihugu akigera i Kinshasa ku kibuga cy'indege yakiriwe na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Lukonde Sama.

Iyi nama kandi yitabiriwe n'abandi bakuru b'ibihugu na za Guverinoma muri Afurika.

Perezida Félix Tshisekedi kuri ubu ni we uyoboye umuryango wa afurika yunze ubumwe, iyi nama agiye kuyobora igamije kurebera hamwe ingamba zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa, abagabo bakagaragaza imyitwarire iboneye itabahohotera.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasabye G20 kugira uruhare mu isaranganywa ry’inkingo za

Amafoto: Perezida Kagame yahuye na Visi Perezida akaba na Minisitiri w'Int

Cabo Delgado: Perezida Kagame yasobanuye impamvu u Rwanda rwihutiye gutabara

Perezida Kagame yashimangiye ko ingabo z'u Rwanda zitagiye muri Mozambique

#CaboDelgado: Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano z'u Rwanda n

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo muri Green Hills A