AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro kaminuza y'ubuvuzi ya Butaro

Yanditswe Jan, 25 2019 22:19 PM | 84,065 Views



Perezida wa republika Paul Kagame ubwo yatahaga ku mugaragaro kaminuza ya Butaro yigisha ibijyanye n’ubuvuzi, yasabye abakora uyu mwuga kumenya ko batavura indwara ko ahubwo bavura abantu.

Ni kaminuza yubatse mu karere ka Burera mu ntara y’amajyaruguru, inyubako zayo zikaba zatashywe ku mugaragaro na perezida wa republika wari kumwe n’abandi bayobozi banyuranye ndetse n’abagize uruhare  mu kuyubaka barimo umuryango Incuti mu Buzima, n’abafatanyabikorwa bawo.

Nyuma yo kuyitaha ku mugaragaro, perezida wa republika yeretswe ibice binyuranye bigize inyubako z’iyi kaminuza, birimo ibyifashishwa mu masomo, no mu yindi mibereho rusange y’abanyeshuli.

Uwashinze umuryango Incuti mu Buzima Dr Paul Farmer, yagaragaje ko bafite intego yo guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda batanga ubumenyi buri ku gipimo mpuzamahanga, kandi bukagera no ku batishoboye.

Perezida Kagame yijeje ubufatanye abagize iki gitekerezo cyo kuzana iyi kaminuza mu Rwanda no kubashyigikira mu mushinga wose bafite wo gukomeza kwagura ibikorwa byabo mu Rwanda. Perezida Kagame by’umwihariko yasabye abakora mu rwego rw’ubuvuzi kumenya niba bavura abantu cyangwa indwara. Ati, "Iyi kaminuza nshya igezweho igaragaza irindi shoramari rigamije kongerera ubushobozi abantu, haba mu Rwanda ndetse no mu karere. Izina ry’iri shuli ubwaryo, Kaminuza y’ubuvuzi kuri bose, rivuze ikintu gikomeye kuri twe. Ntabwo ari ukwigisha gusa abantu bazi ibintu byinshi mu kuvura, n’ubwo na byo ari umusingi ukomeye, ariko bivuze mbere na mbere kwigisha abanyeshuli gushyira imbere ya byose umuntu. Ibitaro ntibivura indwara, bivura abantu, kandi buri wesehitawe ku mibereho ye n’umuco we."

Abanyeshuli biga muri iyi kaminuza baturutse mu mpande zitandukanye z’isi bavuga ko biteguye gukorera aho ari ho hose cyane cyane aho serivisi z’ubuzima zitagera:

Emmanuel Kamanzi ushinzwe ibikorwa by’iterambere by’iyi kaminuza ya UGHE avuga ko bafite gahunda ngari yo kwigisha ubumenyi mu by’ubuvuzi nyuma yo kuyitangirira I Butaro.

Ubusanzwe abigaga muri iyi kaminuza bigiraga I Kigali none abiga mu buryo buhoraho bose bazigira I Butaro uhereye kuri 24 bari muri masters. Inyubako n’ibikoresho by’iyi kaminuza byatwaye amaFrw abarirwa muri miliyari 7. Abasabye kwigamo mu cyiciro bizakurikiraho kuri ubu ngo bamaze kugera kuri 900.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage