AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ikibuga cya Rafiki giherutse gusanwa

Yanditswe Aug, 08 2017 18:51 PM | 3,967 Views



Perezida wa repubulika Paul Kagame avuga ko urubyiruko rw’abanyarwanda ndetse n’abanyafurika bagomba guhabwa amahirwe cyane ko bafite impano zabateza imbere  ndetse n'igihugu muri rusange. Ibi umukuru w'igihugu yabivuze ubwo yatahaga ku mugaragaro ikibuga cya club rafiki, cyasanwe na giants of africa,ugamije gutezimbere umukino wa basketball muri Afurika.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, nibwo ku kibuga cya club Rafiki, ho mu Murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, hari hateraniye abakinnyi, abatoza b'umukino wa basketball ndetse n'abayobozi mu nzego zitandukanye, baje mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro, ikibuga kizwi ku izina rya club Rafiki, cyasanwe n'umuryango Giants of Africa, ufasha abana b'abanyafurika mu kwerekana impano zabo mu mukino wa basketball.



Perezida Kagame wafunguye ku mugaragaro iki kibuga, mu butumwa yagejeje ku bari aho, yavuze ko ari igikorwa cy’ingenzi mu guteza imbere impano z’urubyiruko

Yagize ati: “Urubyiruko ruri hano rw’abanyarwanda, rw’abanyafurika,bafite impano nyinshi muribo,kandi izo mpano ntizihita ziboneka kugeza igihe baboneye amahirwe nk’aya mubahaye. Kuri ubwo rero ni igikorwa gikomeye mukoze. Kandi no muburyo bwagutse ni nako ibihugu bitera imbere,bijyanye n’amahirwe,bijyanye no gukoresha amahirwe ariko ibirenze ibyo bijyanye n’uburyo ayo mahirwe aboneka.”

Masai Ujiri washinze uyu muryango wa Giants of Africa nawe yemeza ko urubyiruko rwa Afurika rugomba guhabwa amahirwe:

“Gusa usanga akenshi tuganira ku bintu dukenera ariko ntituganire ku bintu dufite,dufite urubyiruko muri Afurika,twahawe umugisha wo kubagira kandi tuzakomeza kubagira mu gihe kirekire kiri imbere,turi umwe mu migabane mito ku isi...kubera iyo mpamvu tugomba gufasha uru rubyiruko.”

Iyi ikaba ariyo mpamvu Perezida wa Repubulika Paul Kagame akomeza ashimira aba bafatanyabikorwa:

“Kandi ntegereje kubabona incuro nyinshi ndetse no kongera nyuma y’aha kubabona muzana izindi  nshuti nyinshi zimeze nkamwe,cyane abantu bafite Afurika, ndetse n'u Rwanda ku mitima yabo.Ni ibyishimo kuri njye kubana namwe hano ndetse no kubashimira kandi nizera ubufatanye burushijeho mu minsi irimbere.”

Bamwe  bagenerwa bikorwa buyu muryango batangaje ko kubera ikibuga cyiza bagiye kugaragaza impano zabo mu buryo bwagutse.

Uyu muryango ukaba utangaza ko iki ari icyiciro cya mbere bakoze ku kibuga cya club Rafiki,ibindi bikazakurikira. Uyu muryango ukorera mu bihugu bitandatu byo muri Afruika harimo n’u Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage