AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rwifitemo byinshi byaruteza imbere

Yanditswe Dec, 07 2019 19:55 PM | 10,813 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye urubyiruko ko nta gutegereza cyangwa kumva ko hari undi ugomba gukora ibyo bagakoze, kandi ko rufite amahirwe menshi yo kubyaza umusaruro.

Ibi Umukuru w'Igihugu yabibwiye urubyiruko rwitabiriye ikiganiro cyagarutse ku kwihangira imirimo mu rubyiruko.

Ni ikiganiro cyakoranyije urubyiruko baturutse hirya no hino mu gihugu, harimo abihangiye imirimo, abanyeshuri n'abakora mu zindi nzego. Cyitabiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari kumwe na Madamu we Jeannette Kagame na Strive Masiyiwa, Umuyobozi w'ikigo cy'itumanaho ECONET ari na we wagishinze, ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye.

Perezida Kagame yavuze ko nk’umunyapolitiki, afata ingamba zigamije gufasha urubyiruko rufite inzozi zo kwihangira imirimo, kubona uburyo bwo kuzishyira mu bikorwa.

Ati ”Uko dukura tugenda dusobanukirwa, buri mwaka turushaho gusobanukirwa n’isi turimo uko tuyibona. Ariko hari n’isi buri muntu yifuza, ahereye kuri we ubwe, ku bamuri hafi, umuryango, inshuti na sosiyete yose. Rero abakiri bato, uko mukura, uko imyumvire yanyu y’isi, igenda yaguka ariko n’uruhare rwanyu mu kugira iyi si murimo, hari amahitamo mukora, hari ibishoro mukora hari n’umusaruro muba mutegereje.

Kuri njye icyo nabwira abakiri bato bari aha ni uko bafite ibintu byose muri bo, hafi yabo, bashobora kwifashisha kugira ngo biteze imbere banateze imbere iyi si batuye. Abenshi ni Abanyarwanda, kandi ibi bireba u Rwanda, bireba Afurika.’’

Muri iki kiganiro, Christelle Kwizera wakoze umushinga wo gukwirakwiza amazi, Water Access Rwanda, na Kevine Kagirimpundu wa Uzuri K&Y, batanze ubuhamya uburyo batangiriye hasi bakagenda batera imbere, bakaba baherutse guhemberwa nka ba rwiyemezamirimo bakiri bato muri Afurika.

Aba bombi bagaragarije bagenzi babo ko kwigirira icyizere no guharanira inyungu rusange ari ingenzi.

Strive Masiyiwa, nka rwiyemezamirimo yabwiye urubyiruko ko iyo wumva ko ushoboye ikintu, gishoboka koko, kuko ari yo ntangiriro, avuga ko ari aho hakwiye gushyirwa imbaraga.

Ati “Iyo bizeye ko bashoboye, ibintu byinshi bitangira gushoboka. Aha ni ho nk’u Rwanda muri. Bizeye rwose ko bashoboye. Igikeneye gukorwa ni ugushyiraho uburyo bwo guha ba rwiyemezamirimo kubona igishoro kuko dukeneye ko mu myaka 2 cyangwa 3 bazagaruka batubwira ko bari ku isoko ry’imari n’imigabane, bacuruza imigabane y’ibikorwa byabo ku baturage.

Perezida Kagame yavuze ko hashyizweho ingamba zinyuranye zafashije urubyiruko gutinyuka kwihangira imirimo, zirimo uburezi mbere na mbere n’ikigega gifasha abahanze udushya.

Umukuru w’Igihugu yasabye urubyiruko rwahawe ibiganiro bigamije kugaragaza aho ibibazo biherereye n’uburyo bwo kubikemura, kandi bakumva ko ari uruhare rwabo, ko ibyiza babona bagomba kubiharanira. Yavuze ko urubyiruko rukwiye kumva ko nta gihe cyo gutegereza gukora ikintu gihari.

Ati “Tugomba gutegura ibintu mu buryo buhagije, ariko tukanatekereza uburyo twishyira ku murongo ubwacu, uburyo twumvisha abantu bafite amafaranga gushora mu mishinga yacu, ariko nanavuga ko twatangiye kubikora. Igihugu cyashyizeho ikigega gitera inkunga guhanga udushya. Ariko simvuga ko gushora mu guhanga udushya bigomba guhuzwa no gutera inkunga kwihangira imirimo. Rero tuzareba uburyo kugira amahirwe kuri icyo kigega bifasha imishinga igitangira gutera imbere.’’

Ibi biganiro byari bigamije gutinyura urubyiruko kwihangira imirimo, no kubumvisha ko ibibazo bigihari bafite inshingano yo kubikemura.

Umuhango wose uko wagenze


Jeannette UWABABYEYI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura