AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye Inteko rusange ya Loni kurwanya ibitekerezo by'ubuhezanguni

Yanditswe Sep, 22 2021 13:54 PM | 24,108 Views



Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inteko rusange ya 76 y'Umuryango w'Abibumbye, Perezida Paul Kagame yavuze ko hakwiye kujyaho uburyo burambye bwo guhanga n'ibyorezo kandi kurwanya bitekerezo by'ubuhezanguni biganisha ku iterabwoba na Jenoside, bikamenyekana kare kandi bikarwanywa nta gukekeranya.

Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yavuze ko kurwanya Covid19 byagoye inzego z’ubuzima kurusha uko byigeze kubaho mu bihe byabanje.

Yagize ati “Kurwanya Covid-19 byagoye inzego z’ubuzima kurusha uko byigeze kubaho mu bihe byabanje, n'ubwo habayeho ingero zibabaje z’ubusumbane twabonye ibimenyetso by'ubufatanye bw'abatuye isi byagaragaje indangagaciro ziranga uyu muryango nubwo ifite imbogamizi, gahunda ya Covax yo gusaranganya inkingo ni imwe mu zafashije, iyo hatabaho ubwo buryo bw'imikorere, icyuho cy'inkingo muri Afurika cyari kuba gikabije kurushaho.”

“Gusa tugomba gukora byinshi kurushaho mu kwihutisha gukwiza inkingo muri Afurika. Gukora gutyo ni ingirakamaro ku isi yose, intambwe zatewe n'ibigo bimwe na bimwe ndetse n'abafatanyabikorwa mu rwego rwo kubaka ingada zikora inkingo mu bihugu bya Afurika, nabyo ni ikintu cyiza cyane.Tugomba kunoza iyi intambwe tukubaka uburyo burambye bwo guhangana n'ibyorezo aho bikenewe kurusha ahandi.”

''Tuvugishije ukuri turacyari inyuma kuri gahunda y'ingamba z'iterambere rirambye, SDGs ndetse na mbere y'uko icyorezo cya Covid-19 cyaduka, ariko ubu birakenewe ko tureba uburyo tugomba guhuriza hamwe imbaraga zacu tukareba ko dushyira ibintu ku murongo. Tugomba guhindura ubwo bwihutirwe mu kwiyemeza guhamye kwa politiki kugira ngo tugere ku ngamba z'iterambere rirambye. Muri uko kwiyemeza ni ngombwa gushyira imbere guhangana n'imihindagurikire y'ibihe. Ingorane z'uko hashobora kwiyongera ibindi byorezo zigenda ziyongera uko umwaka utashye, ntidushobora kwemera ko imyanzuro ya COP-26 mu Gushyingo iba amasigaracyicaro cyangwa ihusha intego.”

Perezida Kagame kandi yabwiye abitabiriye iyi nama, guteza imbere imiyoborere myiza kandi ishyira imbere umuturage ku isonga.

Ati “Tugomba gushimangira akamaro ko guteza imbere imiyoborere ishyira umuturage ku isonga no kubazwa inshingano, ibi ntibitanga icyizere cy’imibereho myiza gusa, ahubwo bituma habaho umutekano uhamye no kugira icyizere cy'ibihe biri imbere.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko ibitekerezo by'ubuhezanguni bihembera iterabwoba na Jenoside, bigomba kumenyekana mbere bikarwanywa nta gukekeranya cyangwa urujijo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura