Yanditswe Jul, 20 2021 17:09 PM | 51,186 Views
Mu gihe Abayisilamu bo mu Rwanda bagaragaza ko umunsi mukuru w’igitambo ari umunsi w’ingenzi mu myemerere yabo, Perezida Paul Kagame
yabifurije kugira umunsi mwiza ndetse abasaba no gukomera ku ngamba zo kwirinda
COVID-19 mu gihe bawizihiza.
Umunsi Mukuru w’igitambo wizihijwe mu gihe igice kimwe cy’u Rwanda kirimo n’umurwa mukuru, kiri muri gahunda ya Guma mu rugo, ikindi muri Guma mu karere .
Nkuko akunze kubigenza, Perezida Paul Kagame yazirikanye umuryango w’Abayisilamu haba mu Rwanda no mu mahanga, abifuriza kugira umunsi mukuru mwiza w’ igitambo.
Ashingiye ku bihe isi irimo, Umukuru w’igihugu yabasabye gukomera ku ngamba zo kwirinda covid-19 mu gihe imiryango n’inshuti bizihiza uyu munsi.
Mu Biryogo mu mujyi wa Kigali, agace gafatwa nk’igicumbi n’ikirango cya Islam mu Rwanda, mu muryango wa Hadji Bizimungu Yazid, abaturanyi bishyize hamwe babaga ihene kugirango bagenere inyama imiryango yabo, inshuti n'abavandimwe harimo n'abatishoboye.
Ubu nibwo buryo bwo kwizihiza umunsi mukuru w'igitambo Eid AL Adh.
Kanyamanza Yusuf yagize ati ''Twagiye dutumanaho noneho tuza guhuriza hamwe amafaranga cyangwa amatungo kugirango tubashe kuyabaga ngo tuyahe abantu b'inshuti, umuryango n'abandi tubona badashobora kubona izi mboga zo kuri uyu munsi...ibyo rero nk'abemera turabyibuka kandi tukabizirikana ni ngombwa ko tubishyira mu bikorwa buri mwaka.''
Mufti w'u Rwanda, Sheikeh Hitimana Salim yifatanyije n'abayisiramu bo mu karere ka Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda mu isengesho ryo kwizihiza umunsi mukuru w'igitambo.
Muri ako karere habazwe amatungo arimo inka n'ihene kugirango ahabwe abaturage batandukanye, harimo n'abatishoboye mu rwego rw'igitambo no gusangira.
Mu butumwa yageneye abayisirumu bose, Mufti Hitimana Salim yabasabye kurangwa n'urukundo n'ubumwe, ariko bakazirikana ubukana icyorezo cya Covid 19 cyugarije isi.
Ati ''Mu by'ukuri ni umuco ushingiye ku rukundo, ubumwe n'ubufatanye....ubumwe buriya ni ikintu cya ngombwa cy'ibanze kigomba guhora cyibutswa abantu....korowani itubwira ko ubuzima ari igeno n'impano twahawe n'Imana, uwaba arenze ku mabwiriza yaba ahemutse cyane kuko twe idini ya islam itubuza kutubahiriza amategeko akomoka mu nzego zituyoboye z'igihugu ni itegeko ku muyisilamu ni n’inshingano ye iyo aramutse atabyubahirije icyo gihe nawe aba azi neza ko atari ku murongo mwiza, aba azi ko n'ibihano bigomba kumugeraho n'Imana ubwayo izamuhana.''
Umunsi mukuru w'igitambo wa Eid AL Adh abayisilamu bemera ko Imana yabwiye Intumwa yayo Abrahamu ngo atange igitambo yajya gutamba umwana we Issaka, Imana ikamushumbusha Intama, aho kuri uyu munsi umuyisilamu atanga igitambo abaga itungo agasangira n'abandi harimo n'abatishoboye.
Sheih Hitimana yavuze ko isengesho rya mugitondo ku bisiramu kuri uyu munsi ryagenze neza ku turere tutari muri guma mu rugo, mu gihe Umujyi wa Kigali n'utundi turere turi muri iyi gahunda, abayisiramu basabwe gusengera mu ngo zabo.
Bienvenue Redemptus
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru