Yanditswe Mar, 26 2022 11:28 AM | 37,869 Views
Perezida Paul Kagame watangiye uruzinduko rw’akazi mu Misiri ku wa Gatanu, uyu munsi yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu Abdel Fattah Al-Sisi.
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo.
Abakuru b'ibihugu kandi bayoboye umuhango wo gusinya amasezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo ikoranabuhanga n'itumanaho, ibijyanye n'inzu ndangamurage, urubyiruko, siporo no guhugura abadipolomate.
U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye amaezerano atandukanye mu nzego zirimo tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko n’ubuzima n'izindi.
Mu 2017, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi yaje mu Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsuraumubano w’ibihugu byombi.U Rwanda na Misiri kandi bifitanye umubano urenze uwa politiki, ibihugu byombi bisangiye kuba mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu majyepfo ya Afurika (COMESA), iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru