AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na perezida wa Komisiyo y'Ubumwe bw'Uburayi

Yanditswe Aug, 27 2021 13:40 PM | 101,119 Views



Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame uri mu Budage aho yitabiriye inama y’ihuriro mpuzamahanga rigamije ishoramari ku mugabane wa Afurika, yagiranye ibiganiro na perezida wa Komisiyo y'Ubumwe bw'Uburayi Ursula Von der Leyen.

Ibiro by'umukuru w'igihugu byatangaje ko abanyacyubahiro bombi baganiriye ku nzego zitandukanye z'ubufatanye harimo na gahunda yo gukorera inkingo mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kane kandi aho i Berlin mu Budage ,Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Senegal Macky Sall, umuyobozi wa banki y’uburayi ishinzwe ishoramali Werner Hoyer, Umuyobozi w’Umuryango KENUP Foundation ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda Siemens South Africa, Sabine Dall’Omo.

Ibiganiro bya Perezida Kagame n'umuyobozi wa Banki y'Uburayi ishinzwe ishoramari, Werner Hoyer byagarutse ku ngingo irebana no gushyigikira no gutera inkunga imishinga y’u Rwanda irebana n’ubuzima, amazi meza n’amashanyarazi.

Mu mishanga iyi banki iteramo inkunga mu Rwanda harimo uwo kubaka uruganda rutunganya amazi yakoreshejwe n’abatuye umujyi wa Kigali, ndetse no kubaka imiyoboro y’amazi igezweho.

Muri 2018 iyi banki yagurije u Rwanda miliyoni 46 z’ama euro, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda yo kubaka ibikorwa remezo bigamije isuku n’isukura mu mujyi wa Kigali.

Uwo mushinga wo kubaka ibyo bikorwa remezo niwo munini iyi banki iteyemo inkunga u Rwanda mu myaka 40 ishize.

Iyi banki isanzwe ikorana n’u Rwanda kuva mu 2000, mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kuzamura ubukungu by’umwihariko binyuze mu nguzanyo n’inkunga iyi banki igenda itera u Rwanda.


Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura