Yanditswe May, 18 2021 09:13 AM | 53,269 Views
Perezida wa Repubulika Paul
Kagame uri i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere yitabiriye inama mpuzamahanga
kuri Sudan ndetse anagirana ibiganiro n'abandi banyacyubahiro bitabiriye iyo
nama.
Mu masaha yo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere i Paris mu Bufaransa hateraniye inama mpuzamahanga kuri Sudani, ikaba yasuzumiwemo uburyo guverinoma y'inzibacyuho iherutse gushyirwaho nyuma y'impinduramatwara yo mu mpera za 2018 yafashwa kuzuza inshingano zayo no kurebera hamwe uburyo icyo gihugu cyafashwa kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.
Perezida w'inama y'ubusugire bw'icyo gihugu Abdel Fattah AL-Burhan, yabwiye abitabiriye iyi nama ko igihugu cye gihanganye n'ibibabazo bikomeye ku buryo kubyigobotora hakenewe umusanzu w'amahanga.
Yagize ati “Impinduka zabaye biturutse ku mpinduramatwara yabaye muri 2018 ni amateka akomeye kandi ndatekereza ko turi mu murongo mwiza wo gukora amavugurura ya ngombwa mu gihugu haba mu nzego zirimo ubutabera n'ubucamanza n'ubukungu. Isinywa ry'amasezerano y'amahoro ya Juba hagati ya leta n'imitwe itavuga rumwe n'ubutegetsi ni umusaruro wavuye mu bufatanye bw'abanyaSudani n'ingabo zabo. Uko guhuza imbaraga rero ni ingenzi cyane muri guverinoma y'inzibacyuho. Amasezerano ya Juba ateganya gukemura impamvu-muzi z'amakimbirane hagati y'abanya Sudani ariko nubwo bimeze bityo turacyafite imbogamizi nyinshi kuko nta mikoro ahagije dufite yo gukemura ibyo bibazo ari nabyo ntandaro y'ayo makimbirane, ndetse nta mikoro dufite yadufasha gucyura impunzi n'abavuye mu byabo.”
Umuryango wa Afurika yunze ubumwe uvuga ko kugeza ubu igihugu cya Sudan ari kimwe mu byugarijwe n'ubukane bukabije kandi ari kimwe mu bifite ubutunzi karemano bwinshi burimo na peteroli, amabuye y'agaciro n'ibindi. Hagati y'umwaka wa 2014 na 2019 ishoramari muri icyo gihugu ryasubiye inyuma ku muvuduko udasanzwe riva ku kuri 34% rigera ku 9% ndetse ibiciro ku masoko byiyongera ku gipimo kirenga 230%, ibintu byazamuye ubukene n'ubushomeri ku batuye icyo gihugu.
Perezida wa komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Mussa Faki Mahammat avuga ko icyo Sudan ikeneye ubu ari ibikorwa kurusha amagambo meza, icyakora ku rundi ruhande ngo hari icyizere ahereye ku byo yiboneye muri iyi nama y'i Paris.
Ati “Ibyo bibazo byose byakomeje gusubiza ubukungu inyuma muri Sudan byongereye ubushomeri, bituma abaturage batagerwaho na serivisi z'ibanze mu mibereho yabo ndetse bituma nta bikorwa remezo bikomeza kubakwa. Ibibazo bya politiki nabyo byahungabanyije ibihugu byo mu karere nka Tchad, Libye na RCA byagizeho ingaruka zikomeye. Ikibazo cy'amakimbirane ku mupaka na Ethiopia, ingaruka mbi z'amakimbirane yo muri Tigray n'andi ashingiye ku ruzi rwa Nil nayo yafashe indi ntera. Mukanya gashize Nyakubahwa Perezida mbere yo gutangira inama nabonye ishusho itanga icyizere; Nyakubahwa Perezida Abdel Fattah Al SISI wa Misiri, Nyakubahwa Sahle-Work Zewde Perezida wa Ethiopia, Perezida wa Sudan Abdel Fattah AL-Buhran na Minisitiri w'intebe Hamdok bari kumwe ku ruhande baganira, kandi ibyo byaduhaye icyizere nk'umuryango wa Afurika yunze ubumwe.”
Mu byihutirwa iyi nama yizeho ikanemeza harimo gusonera Sudan amadeni ifitiye amahanga n'ibigo by'imari mpuzamahanga, icyakora Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron agasaba imitwe yitwaje intwaro itarashyira umukono ku masezerano y'amahoro kwihutira kubikora vuba na bwangu ndetse guverinoma ya Minisitiri w'intebe Hamdok nayo igategura gushyira iherezo ku nzibacyuho hakajyaho ubutegetsi bwa gisivile.
Ati “Ntabwo nk'inshuti za Sudan dushinzwe kubabwira ibyo mugomba gukora ariko mu izina ry'abateraniye hano uyu munsi ndifuza kubabwira ko twifatanyije kandi dushyigikiye abo bose bifuza gukora ibishoboka byose ngo inzibacyuho muri Sudan igende neza. Inzibacyuho yanyu igomba gushyiraho uburyo n'inzira iciye mu mucyo izatuma hajyaho guverinoma ya gisivile kandi yemewe n'amategeko. Ndabizi ko biri mu byo mushyize imbere nyakubahwa Perezida nawe minisitiri w'intebe kandi mufite umurava muri iyo nzira kandi aho ni naho hari amizero y'urubyiruko rw'AbanyaSudan. Ni no muri urwo rwego bikenewe ko amasezerano y'amahoro ashyirwa mu bikorwa n'impande zose mu buryo bwihuse. Imitwe itarasinye ayo masezerano igomba gutera intambwe ikinjira muri urwo rugendo, imitwe ifite abarwanyi muri Libya nayo igomba gutaha bidatinze kuko ari ku nyungu z'umutekano w'akarere kose, mu gihugu cyanyu, iwacu, mu majyepfo kimwe n'amajyaruguru ya Mediterane.”
Perezida wa Repubulika Paul Kagame nawe witabiriye iyi nama kuri uyu wa mbere yagiranye ibiganiro n'abandi banyacyubahiro bayitabiriye barimo Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi ari nawe uyoboye umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri iki gihe.
Aha i Paris Umukuru w'igihugu kandi yanabonanye na mugenzi we w'Ubufaransa Emmanuel Macron nawe bagirana ibiganiro byibanze ku mubano n'ubutwererane hagati y'ibihugu byombi.
Kuri uyu wa kabiri Perezida Kagame azitabira indi nama y’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika nayo izayoborwa na president w’u bufaransa Emmanuel Macron yiga ku bukungu bw’afrika nyuma yuko bugizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya Covid-19.
Divin UWAYO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru