Yanditswe Jun, 10 2019 16:09 PM | 11,053 Views
Perezida wa Republika Paul Kagame yageze i Libreville muri Gabon, aho yahuye na mugenzi we Ali Bongo Ondimba, nyuma aganira n’abanyamakuru mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Gabon, Palais de la Renovation.
Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kubona umwanya wo gusura Gabon no gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Yashimye mugenzi we wa Gabon uburyo yitanga afatanya n’abandi bayobozi b’Afrika mu guharanira ko iterambere ry’uyu mugabane rikomeza kujya mbere.
Ku birebana n’isoko rusange rihuza ibihugu by’Afrika, Perezida Kagame yavuze ko hamaze guterwa intambwe ishimishije, kuko hamaze kuboneka umubare wa ngombwa wo gushyira umukono ku masezerano y’iryo soko rusange, kugira ngo abe yatangira kubahirizwa.
Perezida Kagame kandi ngo asanga Afrika igomba gukorera hamwe kubera ko nta bundi buryo buhari bwo gukemura ibyo bibazo, uretse gutahiriza umugozi umwe.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru