Yanditswe Jun, 27 2019 09:56 AM | 8,485 Views
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame muri iki gitondo bageze i Gaborone, Umurwa Mukuru wa Botswana, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatumiwemo na mugenzi we Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi rugamije kuzamira umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Perezida Kagame araza gusura ibikorwa bitandukanye by’iterambere muri iki gihugu birimo ahantu hororerwa inka zitanga inyama, iki gihugu cyohereza mu mahanga.
Uru ruzinduko kandi ruri mu gushimangira ibyo abakuru b’ibihugu byombi baherutse kuganiraho ubwo bahuriraga mu nama mpuzamahanga yiga ku bukundu bw’ isi izwi nka 'World Economic Forum' yabereye i Davos mu Busuwisi muri Mutarama uyu mwaka.
Biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu byombi baza kuganira, ndetse no kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Ku mugoroba Perezida Kagame na Madamu bakaza kwakirwa ku meza na Perezida wa Botswana.
Ibihungu bisanzwe bifitanye ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi ndetse n’ibindi.
Muri uru ruzinduko hakaba haza gusinywa amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubuzima, uburezi, ishoramari, ibikorwa remezo, ingufu, ubushakashatsi, itangazamakuru n’ibindi.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiranywe urugwiro
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru