Yanditswe Dec, 19 2018 22:00 PM | 44,328 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bageze mu mujyi wa Abidjan muri Cote d'Ivoire kuri uyu wa gatatu. Mu ruzinduko rw'iminsi 2 ,biteganyijwe ko umukuru w'igihugu na madame Jeannette Kagame bitabira gahunda zitandukanye zishingiye ku mibanire y’ibihugu byombi.
Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Houphouet Boigny, aha umukuru w’igihugu yakiriwe na mugenzi Perezida Drammane Alassane Ouatarra. Abakuru b’ibihugu b’ibihugu byombi bari kumwe n’abadamu babo.
Perezidansi y'u Rwanda ivuga ko ruzinduko rwa Perezida wa repubulika Paul Kagame rugamije gutsura ubutwererane hagati y'ibihugu byombi Cote d'Ivoire n'u Rwanda ibiganiro byihariye Perezida Paul Kagame agomba kugirana n'abashoramari bo muri Cote d'Ivoire aho baza kugaruka kuri zimwe mu mbogamizi zijyanye n'isoko rusange ku mugabane wa Afurika, n'uruhare rw'abikorera mu iterambere ry'ubukungu bwa afurika nkuko bisobanurwa na Ambasaderi w'u Rwanda muri Cote D'Ivoire Stanislas Kamanzi. Yagize ati, "Haribuze no gusinywamo amasezerano y'ubufatanye nk'amasezerano yo gushyiraho urwego rutuma inzego zacu zihura inshuro nyinshi mu rwego rwo gukomeza ubufatanye,bishingiye kuri commission ihoraho,hari na none koroshya urujya n'uruza rw'abaturage bacu batemberera mu bihugu byombvi biborohyehe nta visa,hanyuma hakabaho nuko abaministiri bacu b'ububanyi n'amahanga bahura kenshi kugiran imishyikirano ku rwego rwa politiki kuri ibi hakiyongeraho n'ubufatanye mu rwego rwo guteza imbere inzego z'ubuyobozi zibihugu byacu. Indi gahunda ikomeye n'ugugura n'abikorera bahano pmuri Cote d'Ivoire hgamijwe guteza imbere ubukungu bwabo ndeste n'ubwabanyafurika muri rusange ndetse n'uruhare abikora babigiramo.
Kuri uyu mugoroba hateganyijwe umuhango wo gutanga umudari w'ishimwe kubera ibikorwa bya Perezida wa Repubulika Paul Kagame umudari uzwi nka "Grand-Croix de l'Ordre National de Côte d'Ivoire" mu gihe madame Jeannette Kagame we ahabwa umudari w'ishimwe witwa "Grade de Commandeur de l'Ordre National de Côte d'Ivoire"
Mu ruzinduko rwe rw'iminsi 2 muri
Cote d'Ivoire , biteganyijwe ko umukuru w'igihugu Paul Kagame na mugenzi we
Alassane Dramane Ouattara bagirana ikiganiro n'itangazamakuru yo kuyobora
umuhango wo gushyira umukono kubayobozi b’impande zombi mu nzego z’ubucuruzi
n’iterambere ry’ubukungu muri rusange.
Uruzinduko rw'umukuru w'igihugu rubaye nyuma y'uruzinduko rw'iminsi 3 perezida wa Cote d'Ivoire Alassane Draman Ouatarra yagiriye mu Rwanda muri Mata uyu mwaka.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru